Président Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaganiriye nabanyekongo baba mu Bushinwa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25.05.2023, saa 7:45pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wakane(4), Président Félix Tshisekedi, yerekeje i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine(4) muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.
Akimara kugera muriki gihugu yakoranye ikiganiro nabanyekongo baba muriki gihugu, uyu mukuru w’Igihugu cya Congo ubwo yaganiraga n’abanyekongo batuye mugihugu cu Bushinwa, yababwiye ko icyatumye abahuriza hamwe ari ukubabwira ibibazo byugarije igihugu cye ababwirako ibi bibazo bikomeje “Kumushusha umutwe.”
Yagize ati: “Ndagira ngo mbaganirize ku byerekeye ibibazo bidushengura imitwe. Ni ikibazo cy’igitero cyatwibasiye. Igitero cy’ubugwari n’ubugome cy’u Rwanda n’umuyobozi warwo, Paul Kagame.”
Tshisekedi yavuze ko Président Kagame yeruye akavuga impamvu yahisemo guhungabanya uburasirazuba bwa Congo mu buryo buhoraho.
Yunzemo ati: “ibirenze kwinuba, muri iki gihe twahisemo gukora kandi tugakorana ubwenge. Twirinze gusubiza mu buryo bwihuse bwari kubaha amahirwe yo kwirirwa bigaragaza nk’abagizweho ingaruka n’urwango ndetse n’ubugome.”
Président Felix Tshisekedi, akaba yitwaje Igihugu c’u Rwanda mukwamamaza ko ibibazo bihanze uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bitegwa na leta ya Kigali.
Subwambere abayobozi ba RDC bavuga nabi Igihugu c’u Rwanda dore ko n’a Lt Gen Ndima Constant, wari uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru aheruka kuvuga ko leta ya Kigali kwariyo yatumye atabasha kuyobora neza ngwageze abaturage kumahoro arambye.