
Kuruyu wa gatanu President Félix Tshisekedi, yanenze abifuza ko igihugu cye cyava mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba(EAC).
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 13.05.2023, saa 12:45 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuvaho Ibihugu bihuriye mumuryango wa SADC(Umuryango wubukungu bwibihugu bigize Afrika y’Epfo), bemezanije kohereza ingabo zabo Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, muburyo bwogutera ingabo mubitugu ingabo za leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bwabo nababo.
Ibi byatumye benshi mubaturage ba Congo Kinshasa, barimo nabanya politike bavuga rikijana muriki gihugu, gusaba President Félix Antoine Tshisekedi, ko igihugu cyabo cyakwikura mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC).
Mumakuru dukesha RFI, avuga ko President Félix Tshisekedi, yabwiye abamusaba kuva muri uyu muryango wa EAC, ko bitakunda kuwikuramo aho yagize ati: “DRC kwinjira mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), byaje ari gisubizo cyibyari bigize igihe, iki gihugu cyarabuze, uyu muryango urimo ubutunzi bujanye nubucuruzi kurubwo rero kuwikuramo bisa nokwigiza nkana.”
Byavuzwe ko kandi ubwo President Félix Tshisekedi, yajaga mugihugu cya Boswana, abanyecongo baba murico gihugu, ubwo yabahezaga umubonano bamusabye ko igihugu cyabo cyakwikura mumuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), ahanaho bikemezwa ko igisubizo Tshisekedi yabahaye cyari ukubabwira ko bitakunda.
Gusa President Félix Tshisekedi, aheruka kunenga ingabo zuyu muryango wa Afrika y’iburasirazuba(EACRF), ziri mubutumwa bwamahoro Muburasirazuba bwa RDC. Aho yavuze ko iz’ingabo arintaco zifashije igihugu cye maze anazisaba kurwanya umutwe wa M23, bitaba ibyo bagasubira mubihugu baje bavamo bitarenze ukwezi kwa 6.
Ibyo President Félix Antoine Tshisekedi, avuga bihabanye n’ibyo uyumuryango wa Afrika y’iburasirazuba, uvuga nimugihe bo bemeza ko Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo bwabonye agahenge kuvaho ingabo zuyu muryango wa EAC zihagereye ndetse ko n’intambara yari hagati y’ingabo za leta ya Kinshasa na M23, yahagaze muraka gace Kandi ko umutwe wa M23 wagiye wikura mubice wari warambuye ingabo za FARDC, ibi bikemezwa numunyamabanga mukuru wuyu muryango wa Afrika y’iburasirazuba.
Kuva kw’ingabo za M23 mubice wari wari warigaruriye biri mubyo kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi, kubwo gushakisha amahoro numutekano mwiza muburasirazuba bw’ikigihugu.
Kurubu Muburasirazuba bwa RDC, haravugwa ibikorwa byurugomo birimo kwibasira abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi, ubu bugizi bwanabi bukorwa nimitwe yitwaje Intwaro ikorana byahafi n’ingabo za leta ya Kinshasa, muriyo mitwe ikora amabi hari FDLR, Nyatura ndetse na Wazalendo.




