
President wa Angola, João Lourenço, yavuze ko adatekereza ko intambara hagati y’u Rwanda na DRC iri hafi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 08.05.2023. Saa 4:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
President João Lourenço, ubwo yakoraga ikiganiro kuri radio France 24, yavuze ko afite icyizere ko ibikorwa bye byokunga Ibihugu bibiri Rwanda na Congo Kinshasa, uku kunga kwe kugamije kugarura amahoro mu karere k’iburasirazuba bwa RDC, kandi ko bizatanga umusaruro.
Lourenço, yasobanuye ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 kurubu wahagaritse imirwano kandi ko intambwe ikurikira ari iyo kuzana amahoro no kwambura uyumutwe intwaro bagasubira mubuzima bwa gisivile.
Lourenço, kandi yavuze ko Igihugu cye Angola, cyiteguye kohereza abasirikare 500 muri ako karere kugira ngo bagarure amahoro muburasirazuba bwa RDC. Yashimangiye ko igikenewe ubu ari ukwihutisha inzira yibiganiro agaragaza ko abategetsi ba Congo bagikeneye kwitegura byimazeyo iyo ntambwe.
Yavuze ko President w’u Rwanda, Paul Kagame yagize uruhare mu gutuma abayobozi ba Angola baganira n’ubuyobozi bwa M23. Ku bw’ibyo, yavuze ko ibi byerekana ko Kagame yashishikajwe no gufasha kubishakira igisubizo aho gukurura urugomo, nk’uko abayobozi ba Congo babivuze.
President wa Angola yagaragaje ko ahangayikishijwe cyane n’uko ihohoterwa ryiyongera muri Sudani, asaba ko imirwano ihagarara ndetse no gushakisha byihutirwa igisubizo kirambye. Ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, aha asa nuwitandukanije na President wa Berezile Lula Da Silva, wavuze ko President wa Ukraine ari we nyirabayazana w’intambara ibera muri Ukraine ndetse na President w’Uburusiya Vladimir Putin.
Yashimangiye ko Angola ihitamo cyane kubungabunga ubusugire bw’ibihugu byose, harimo na Ukraine. Yahamagariye Ubushinwa na Amerika gufatanya mu gushaka igisubizo cy’iyi ntambara, avuga ko ibihugu bibiri bikomeye byonyine bifatanyiriza hamwe bishobora kugera kuri iyo ntambwe.
Ku bijyanye n’umukobwa w’uwahoze ari President Eduardo dos Santos Isabel dos Santos, ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta ya Lourenço yavuze ko ntacyo atinya niba ntacyo ahishe.
Yavuze ko Interpol itangazo iheruka gushira hanze yavuze ko ifatwa rye ryatanzwe na Interpol, ariko yanga kuvuga niba bizashyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.