Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

President Tshisekedi, yahindutse iciro ry’imigani kumbuga nkoranya mbaga, nyuma yuko areze u Rwanda kuri President Azali Assoumani.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 13, 2023
in Uncategorized
3
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

President Félix Antoine Tshisekedi, yahindutse urwenya mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirira uruzinduko mu Birwa bya Comores ndetse akumvikana mu mvugo isa n’irega u Rwanda kuri President w’iki gihugu, Azali Assoumani.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Tariki 09.02.2023 nibwo Président Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we w’Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani mu Murwa Mukuru i Moroni.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byibanze ku bibazo by’umutekano muke hirya no hino muri Afurika by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni uruzinduko rwabaye nyuma y’izindi nyinshi Président Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira hirya no hino ku Isi. Nk’uko asanzwe abigenza, benshi bari bategereje kumva icyo ari buvuge k’u Rwanda ashinja gushyigikira umutwe wa M23.

No kuri iyi nshuro, Tshisekedi ntiyihishiriye kuko yongeye kumvikana mu mvugo yibasira u Rwanda ndetse asa n’ururegera mugenzi we wa Comores, Azali Assoumani.

Mu mvugo yuje agahinda, President Tshisekedi yavuze ko kwakirwa na Azali Assoumani yabikoresheje nk’amahirwe yo kumwereka ubushotoranyi igihugu ce gikomeje gukorerwa n’u Rwanda.

Ati “Nakoresheje aya mahirwe mu kuvuga ku gihugu cyanjye, akarengane n’intambara y’ubunyamaswa dukomeje kugabwaho n’u Rwanda. Sinjya mfusha ubusa amahirwe yo kubivuga. Mfite icyizere ko mukuru wanjye uri hano azamfasha kugarura amahoro.”

Abumvise iyi mvugo ya Président Tshisekedi basigaye bibaza ubushobozi abona muri mugenzi we wa Comores ku buryo ashobora kumuregera ikindi gihugu. Mu by’ukuri Tshisekedi abona uyu mugabo nk’uzaba ufite ijambo rikomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

President Azali Assoumani ahabwa amahirwe yo kuzasimbura Président wa Sénégal, Macky Sall ku ntebe yo kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azimukirwa mu Nteko Rusange ya 26 y’uyu muryango izabera Addis Ababa tariki 18-19 mukwa kabiri, uyumwaka 2023.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Président Azali Assoumani, ntiyaciye ku ruhande ubu bushobozi Tshisekedi ndetse yerura ko yari yaje kumwizeza ko azamushyigikira.

Ati “Yaje ( Président Félix Tshisekedi) kunyizeza ubufatanye bwe no kunshyigikira. Twaganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika. Ntitwabashije kwihanganira kutavuga ku mirwano iri mu Karere k’Ibiyaga bigari, twabivuzeho ariko tunaganira ku mubano w’ibihugu byombi.”

Benshi barimo n’Umuvugizi wa leta ya Kigali, Yolande Makolo bagaragaje ko imyitwarire ya Tshisekedi yo kujya gushakira ibisubizo bya RDC ikantarange idakwiriye.

Ati “Umuyobozi w’Imitwe yitwaje intwaro itemewe irenga 130 irimo na FDLR yagize uruhare muri Genoside asaba buri wese uretse we kuzana amahoro mu gihugu ce.”

Kutemera iyi myitwarire ya Tshisekedi kandi byagaragaye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cane cane Twitter.

Uwitwa Jospeh yagize ati “Ni umwana wiriza.”

Iyi myitwarire y’abayobozi ba Congo yo kwirengagiza inshingano bafite mu kugarura amahoro kandi, iri mu byagarutswe na Président Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA, mumwaka wa 2022.

Président Kagame yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Président Paul Kagame yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye yitwara nk’umwana warezwe nabi(bajeyi).

Ati “Ikindi kibazo ni uko Congo kuva mu myaka yashize kugeza ejobundi bagenda bitwara nk’umwana warezwe nabi, bateza ibibazo bikarangira biriza! basakuza bavuga ngo hari umuntu uri kubakorera ibintu bibi kandi bisa nkaho hari igice c’Isi kigenda kibogamira kuri RDC, ndetse no mu gihe aribo bari mu makosa

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Makerere univester ishuri riri Mumakaminuza muri Africa akomeye yashizeho amabwiriza mashashya.

Comments 3

  1. Bruce Bahanda says:
    2 years ago

    Tshisekedi yabuze umuntu umugira inama, ariko nawe yogize ubwenge.

  2. Sibomana aimable says:
    2 years ago

    Hhhhhh président Félix we yabuze ico akora gusa reka turebeko abana bahetse isezerano bazadukura mumafuti yubutegetsi bwa Kinshasa

  3. Mandera says:
    2 years ago

    Ese umuntu ananirwa kwirindira igihugu ngwategereje umutekano kuri rubandi mureke Azapata

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?