President Tshisekedi,
Ku gicamunsi co kuri uyu wa Kabiri nibwo yakiriye Nyirubutungane papa Francis ufite uruzinduko rw’amateka muri Kinshasa .
President Tshisekedi ubwo yahaga ikaze uyu munyacyubahiro, yavuze ko” mu bugwaneza basanganywe, bitifuzwa n’abanzi b’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”
Mu ijwi ryuje ikiniga yavuze ko igihugu ce kimaze imyaka kiberamo ubwicanyi ndengakamere bigizwemo uruhare n’abaturanyi b’u Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko “Congo mu myaka myinshi irenga mirongo itatu , yaranzwe n’ihohoterwa ndetse no guhungabana kw’amahoro n’umutekano, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’amahanga bishaka kwiba umutungo w’igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n’u Rwanda, ibyo bikaba ari bimwe bakomeje guhangana nabyo.”
President wa Congo Kinshasa, yavuze ko imiryango mpuzamahanga yakomeje kurebera bityo ko imiryango igera kuri Miliyoni 10 ifite ubuzima bubi, abagore batwite ,bafashwe ku ngufu bakanakuramo inda.
Uku kurega URwanda kuri Papa, bibaye mu masaha mace asabye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, gufatira ibihano URwanda n’abayobozi b’umutwe wa M23.
Tshisekedi aganira n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo n’imiryango mpuzamahanga tariki 30.01.2023, yavuze ko ubushotoranyi bw’uRwanda bugamije “gutwara Ubukungu bw’ico gihugu.”
President Felix Tshisekedi yongeraho ko Congo ishyize imbere amasezerano ya Nairobi na Luanda kandi ko afitiye ikizere abahuza bashyizweho.
U Rwanda ruvuga ko nta mugambi cangwa inyungu rufite mu kwivanga mu bibera muri Congo.
Leta ya Kigali na leta ya RDCongo kuri ubu burarebana ay’ingwe nyuma yaho umutwe wa M23 wubuye imirwano, Congo igashinja uRwanda kuwushyigikira, ariko ibi abaturiye Eastern ya Congo barabihakana bavuga ko leta y’Ikinshasa ifite izindi nyungu zoguharabika leta ya Kigali.
Murano Minembwe capital Newes ndibaza ikibazo ngo buriya kisekedi nawe aziko amahanga arebera muriziriya ntambara yabanje agakemura ibyo afitiye ububasha agahagarika ziriya ntambara zirikubera muminembwe