
President wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yamaganye ibitero by’indege by’Uburusiya byagabwe mu gihe Itorero rya Orthox ryizihizaga icyumweru cya Palm.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 10.04.2023, saa 6:50 AM, kamasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha Ikinyamakuru ca RFI, nuko President wa Ukraine, yamaganye igitero yise ko aricagasuzuguro cagabwe na leta y’Uburusiya, iki gitero cagabwe kunyubako yitorero rya Orthodox, nimugihe barimo bizihiza ico bita “Palm.”
Muriki gitero President Zelenskyy, yavuze ko hapfuye umugabo w’imyaka 50 n’umukobwa we w’imyaka 11, iki gitero congera no gusenya amazu agera kuratano.
Kuruyu wa Mungu Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisco, mu butumwa bwe bwa Pasika, yagaragaje intambara ibera muri Ukraine, asaba ko imirwano ihagarara, Papa Fransisco yongeye nogusaba I’mana ye ko Intambara imaze igihe muri Congo Kinshasa ko ihagarara maze abaturiye ico gihugu bakabana mumahoro.
Umushumba mukuru Papa, yahamaganye nawe igitero cya misile cy’Uburusiya muri Ukraine, iki gitero cabanjirije icagabwe kunyubako ya Orthodox, iki co cagabwe mu mpera z’icyumweru gishize, bikavugwa ko cyahitanye abasivili barindwi batuye muriki gihugu ca Ukraine.




