
Président w’Uburusiya, Vladimir Putin, yashinje Amerika n’ibihugu by’iburengerazuba kuba byateje intambara muri Ukraine, anatangaza ko igihugu cye kizahagarika amasezerano cyagiranye na Washington ku bijyanye no kugenzura ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Ubwo Putin yabitangaje yarimo avugana n’abayobozi be babanya politiki ndetse n’abasirikare, iki kiganiro camaze amasaha abiri, ku wa gatanu, umwaka umwe uzaba wuzuye igihugu cye giteye Ukraine.
Putin n’uburakari, yongeyeho ko ingabo z’igihugu cye, yashimye, zizakomeza gutera muri Ukraine kandi yongeraho ko byabaye ngombwa ko zitera umuturanyi.
N’ubwo bimeze bityo ariko, yavuze ko ibihano by’ubukungu byafatiwe igihugu cye n’ibihugu by’iburengerazuba bitashoboye guhungabanya Uburusiya.
Byongeye kandi, yashimangiye ko intego y’Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ari ugukangurira isi kurwanya Uburusiya no gucamo ibice abenegihugu b’icyo gihugu, igerageza yavuze ko ritazagerwaho.
Iri jambo rije nyuma y’umunsi umwe Président wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden agiriye uruzinduko rutunguranye i Kiev anatangaza ko azafasha iki gihugu izindi nkunga. Uyumunsi Président Joe Biden yasuye n’igihugu ca Polonye, kugira ngo agirane inama n’abayobozi b’ingabo za NATO.
Asubiza ijambo rya Putin, Jake Sullivan, umujyanama w’umutekano muri White House, yavuze ko ibirego Moscou irega Washington n’abafatanyabikorwa bayo bisekeje.