
Republika yarubanda iharanira democrasi ya Koreya, yahamagariye abaturage biki gihugu kwitegura gukoresha intambara yibisasu kirimbuzi.
Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 20.03.2023, nasaa 8:17Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, ikesha Ibiro ntaramakuru bya KCNA, byatangaje ko Président wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yahamagariye iki gihugu cangwa abaturage biki gihugu kwitegura kugaba ibitero bakoresheje imbunda za kirimbuzi igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo barinde ubusugire bw’igihugu cabo n’intambara, zishaka kwibasira Koreya Yaruguru.
Nkuko ibi biro byashize hanze ayamakuru byavuze ko bwana Kim Jong Un, ashinja Leta z’Unze Ubumwe Za Amerika na Koreya y’Epfo gukora imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’abantu bakoresha ibisasu bya kirimbuzi, murubwo bwuryo avuga ko nigihugu ce kigomba kuba maso isaha iyariyo yose.
Koreya Yaruguru niyepfo n’ibihugu bihora birebana ayingwe, nimugihe iyaruguru ishinja iyepfo gukoreshwa na leta ya America.
Koreya y’Amajyaruguru cyangwa Koreya ya Ruguru, cyangwa Repubulika ya rubanda iharanira demokarasi ya Koreya. Ni igihugu kiri ku mugabane wa Aziya. Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Pyongyang. Ururimi rwa Koreya y’Amajyaruguru ni igikoreya, ariko kiratandukanye n’icya Koreya y’Amajyepfo. Umuyobozi wayo ni Kim Jong-un.
Koreya Yaruguru n’igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri 25,368,620.
Koreya y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zari ubukoloni bw’Ubuyapani, kugeza aho Intambara ya kabiri y’isi irangiriye mu 1945, nyuma yubukoloni niho baje gutandukana burundu.




