Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yafashijwe nyuma yo kugwahasi ubwo bari mu muhango(Ikirori), wo gutanga impamyabumenyi mu ishuri ry’ingabo zirwanira mu kirere muri uyu muhango ukaba wari wabereye mu majyaruguru ya Colorado homu ntara ya Kolorado.
Biden, numusaza ufite imyaka 80, ubwo yagwaga hasi yaramaze Kugeza ijambo ku banyeshuri barangije mu ishuri rya gisirikare, akaba ndetse yaramaze no guhana amaboko numusirikare umwe mubarangije kuriryoshuri, mugihe yarasubiye mucyicaro cye ahita agwahasi, nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Daily Monitor.
Biden bivugwa ko ashaje cyane ariko kandi arashaka manda ya kabiri mu matora azaba 2024, yumukuru w’igihugu muricyo gihugu cya USA. Hari Raporo iheruka gutangwa n’umuganga wemewe muri uyu mwaka mugihugu ca USA yatangaje ko Biden, afite ubuzima bwiza kandi ko akora imyitozo buri gihe.
Mumakuru yatanzwe n’ikinyamakuru cya AFP, Cyo cyavuze ko Perezida Joe Biden yikubise hasi nyuma yuko yaramaze gukandagira arahimirana kuri stage ubwo bari mukirori cya banyeshuri b’Ingabo zirwanira mu kirere muri leta ya Colorado, ariko nyuma yubwo yagaraye asetsa abari mukirori.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, Ben LaBolt, yanditse ku rubuga rwa twitter nyuma gato ati “Perezida Biden ameze neza. Aho yikibise hasi kuri stage hari umufuka wumucanga ubwo yari arimo ahana ibiganza awunyereraho, Niko kugwahasi.”
Nta kimenyetso cyerekana ko yakomeretse nkuko iyinkuru ikomeza ibivuga.