
President wa Republika ya democrasi ya Congo (RDC), bwana Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko yiteze umusaruro mwiza kumpinduka aheruka gukora muri leta ye.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 01.04.2023, saa 10:50AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ninone kwitariki imwe yukwezi kwakane, bwana President w’Igihugu ca Republika ya democrasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, arimbere y’imbaga nyamwinshi nabanyamakuru i Kinshasa yatangaje ko yiteze kubona umusaruro mwiza kumpinduka aheruka gukora muri leta ye aho yazanye andimaraso masha harimo J.Pierre Bemba, wahoze arintwazangabo mumyaka yashize uzwi cane muri Kisangani .
Murizimpinduka Kandi hajemo na Vital Kamerhe, wagizwe Minisitiri w’intebe wungirije, ahabwa Kandi naminisitere yubutunzi bw’igihugu.
Aha tubona Vital Kamerhe azahangana nokuzamura ifaranga rya Congo mugihe irya America (Idorali), ariryo rifite ububasha kubutaka bwa Congo mugihigu hose.
Kamerhe Kandi tubona azahangana nokuzamura abaturage akabavana mubukene mugihe iki gihugu cakunze kuba muntambara zurudaca, iki gihugu tukibonamo inyeshamba zimbere mugihugu ninyeshamba ziva mubindi bihugu byohanze ya Congo Kinshasa.
Mugihe J.Pierre Bemba we yitezwe ko azamaraho Intambara igize igihe ifite ubukana bwajugumishije amahanga yose, intambara iri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, muri Kivu Yepfo niyaruguru.
Nawe urabyemera ko ababagabo bazazana impinduka? Tanga igitekerezo.




