
President wa Sena muri Republika ya democrasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, mu nama rusange yokwitariki 17.04. 2023, i Kinshasa, yahamagariye abanyapolitiki bo muri iki gihugu kwishyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cyo gucamo ibice igihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 18.04.2023, saa 7:57 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bwana President w’inteko ishinga amategeko numutwe wa Sena, yasabye abasenateri gushyira kuruhande ibyo yise inyungu zumuntu kugiticye maze abasaba gushyira imbere inyungu z’igihugu cyabo.
Yagize ati: “Ubugambanyi ntibukiri ibanga, burazwi. ariko ubu tugomba kugira icyo dukora. Kugira ngo tugire icyo dukora, twese tugomba kumera nk’umuntu umwe. Kandi kubikora, tugomba gushyira ku ruhande amarangamutima, ibibazo bya politiki, n’ibindi byose. Abantu bararwanira imyanya mu matora ataha, ariko se kubw’ikihe gihugu? Reka tubanze dutabare igihugu, ”
President Winteko Ishinga Amategeko yakomeje agira ati “Ni iki ushaka kuyobora, ninde ushaka kuyobora ejo? Niba ejo, tutagifite igihugu, uzaba Minisitiri, umudepite, umusenateri cyangwa President w’ikihe gihugu?
Umuyobozi mukuru wingabo zirimubutumwa bwamahoro muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo muburyo bwa EAC, bwana Major Gen Jeff Nyagah, ubwo yari mukiganiro nabanyamakuru yasobanuye ko ingabo za EAC ziri muri RDC hashingiwe ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, avuga ko hashingiwe ku Itegekonshinga ry’iki gihugu ca Congo, abakuru b’ibihugu byo muri aka karere nibemeza ko Ingabo za EACRF zigumayo, zizabyubahiriza, kandi nibemeza ko zivayo, na byo bizakorwa.
Yagize ati: “Twaje kubera ubushake bw’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi byubahiriza cyane Itegekonshinga rya Congo Kinshasa. Twarahamagawe kandi aba bakuru b’ibihugu nibafata icyemezo cy’uko tuhava, tuzabyubahiriza. Ariko mu gihe dutegereje, njyewe nka Komanda nzakomeza gukomera ku ntego yacu y’amahoro mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.”
Gen Nyagah yakomeje asobanurira abanyamakuru ko ingabo za EAC zitagiye muri Congo Kinshasa, kubera M23 gusa. Yagize ati: “Congo ifite imitwe yitwaje intwaro irenga 100 itera umutekano muke. Turashaka gukora ibishoboka kugira ngo icike.”
Uyu musirikare atanze ubu butumwa mu gihe Abanyekongo bakomeje kugaragaza ko batishimiye kuba ingabo za EAC zitarwanya umutwe wa M23, bamwe muri bo bakaba basaba Leta ya RDC kuzirukana.





This is the right blog for everyone who wants to find out about this topic. You understand so much its almost hard to argue with you (not that I personally would want toÖHaHa). You certainly put a new spin on a topic thats been written about for decades. Wonderful stuff, just great!