
General Francis Ogolla yarahiriye kuba umuyobozi mushya w’ingabo z’ingabo za Kenya i Ikuku homuri Nairobi.
Yanditswe na Bruce Bahanda,tariki 29.04.2023, 11:00 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muriki gitondo cyo kuwagatandatu, nibwo i Kuku ho muri Nairobi habaye Umuhango wokurahiza umukuru wingabo musha wingabo zicyo gihugu, Gen Francis Ogolla. Uyumuhango wayobowe numukuru wigihugu bwana William Ruto.
Kumunsi W’ejo hashize nibwo Président William Ruto, akaba n’Umugaba w’Ikirenga Zingabo Za Kenya, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare cy’igihugu, zahereye ku mwanya w’Umugaba w’Umukuru wazo.
Muri izi mpinduka, General Francis Omondi Ogolla wari usanzwe afite ipeti rya Lieutenant General yagizwe Umugaba Mukuru, asimbura Gen Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka mirongwine nine(44) arimu gisirikare,
Gen Kibochi avuye mu gisirikare afite imyaka 64 y’amavuko, yinjiye igisirikare mu mwaka wa 1979.
Lt Gen Jonah Maina Mwangi yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Kenya, Major Gen David Kimaiyo Tarus agirwa Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Major Gen William Karisa Shume agirwa komanda w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda imbibi z’igihugu.
kuzamurwa mu mapeti kw’abasirikare bakuru no guhabwa inshingano mu gisirikare no mu bigo bigishamikiyeho, nk’aho Major Gen Abdulkadir Mohamed Burje yavanwe ku rya Brig Gen, anagirwa umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Major Gen John Maison Nkoimo akaba yagizwe umuyobozi w’amashuri y’igisirikare.





