
Président w’Ubusuwisi Alain Berset, ava muri Congo Kinshasa yabijeje Ubufatanye hagati y’igihugu cye na Congo Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 17.04.2023, saa 7 :45 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha ibiro ntaramakuru byaba Fransa AFP, bivuga ko Président w’Usuwisi bwana Alain Berset, ubwo yari muruzinduko mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo (RDC), yasuye nuburasirazuba bw’iki gihugu.
Président Alain Berset, yabwiye leta ya Kinshasa ko leta ye izakomeza kubana nabo Kugeza amahoro agarutse muriki gihugu.
Ubwo uyu mugabo yageraga i Kinshasa yakiriwe n’a Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, muricogihe Président Félix Antoine Tshisekedi yari muruzinduko mugihugu ca Republika ya Angola aho yarimo asuzuma we namugenzi we João Lourenço , amasezerano y’iLuanda yoguhagarika intambara kumpande zihanganye muburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Gusa Tshisekedi yahise yihutira kugaruka i Kinshasa maze ahageze bakoze ikiganiro nabanyamakuru i Kinshasa we namugenzi we bwana Président Alain Berset aha Président Félix Antoine Tshisekedi nibwo yagize ati :
“Ntamunsi numwe leta ye izicarana nabarwanyi bumutwe wa M23, gusa tuzemera kobaba mubiganiro bisanzwe bihuza imitwe irwanira muri Congo Kinshasa, mubiganiro bya Nairobi nahandi.”
Président Tshisekedi, yakomeje agira ati : Niba koko M23 ari Abanyecongo nkuko babyivugira nibemere barambike intwaro hasi basubire mubuzima busanzwe bwa gisivile.”
Mugenzi we Président w’Ubusuwisi Alain Berset, we yavuze ko yaje kwifatanya na Baturage ba Congo Kinshasa bahunze Intambara maze abagenera ninfashanyo.
Muri uru rugendo rwa Président Alain Berset, yageze no muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo aharintambara ihuza M23 nihuriro ry’ingabo za FARDC, asura abavuye mubyabo akaba arinaho yabwiye abategetsi biki gihugu ko Igihugu ce kizakomeza kwifatanya nabo gushakira umutekano namahoro arambye iki gihugu.
Maze Président Alain Berset, asaba Imiryango mpuza Mahanga kubahafi ya leta ya Kinshasa ndetse asaba nabanya Politike ba Congo gukorerahamwe kugira bashakire Igihugu amahoro ndetse n’a Karere muri Rusange.





This is the right blog for everyone who wants to find out about this topic. You understand so much its almost hard to argue with you (not that I personally would want toÖHaHa). You certainly put a new spin on a topic thats been written about for decades. Wonderful stuff, just great!