
Président w’u Rwanda, Paul Kagame, mukiganiro yahaye itangaza makuru yavuzeko akarere gafite ubushobozi bwokumara intambara iri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo ( RDC), iki kiganiro yagikoze nyuma yuko Président wa Kenya William Ruto, ageze mugihugu c’Urwanda kuruyu wa kabiri tariki 04.04.2023.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 05.04.2023, saa 11:57 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha ikinyamakuru ca RFI, aravuga ko Président Kagame Paul yatanze ikiganiro avuga ko ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba bifite imbaraga zokumara ikibazo cyintambara zimaze imyaka myinshi zibera muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC).
Kagame Paul yagize ati : “Akarere ka Africa y’iburasirazuba(EAC), gafite ubushobozi mugushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane ari mububurasirazuba bwa RDC, ati ndetse iki kibazo tumaze kugishakira Igisubizo nyuma y’imirwano ikomeye yahuzaga inyeshamba za M23 n’ingabo za leta ya Kinshasa muri iminsi yashize.”
Aya magambo aje nyuma y’uko umuhuza w’Amahoro muri Eastern ya Drc, Uhuru Kenyatta, atanze raporo ko umutekano mwiza muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, amaze kugaruka nimugihe inyeshamba zomumutwe wa M23 zarizatangiye kuva mubice bya Masisi, aho bavuye hakaja ingabo za EACRF.
Intambara muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, yongeye kubura mubice bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mumpera zukwezi kwagatanu umwaka wa bibiri namakumyabiri narimwe(2021), hagati yinyeshamba ziri mumutwe wa M23 n’Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo.




