
Président Wubushinwa Xi Jinping na Vladimir Putin w’Uburusiya mubiganiro byabo bafite i Moscow kuva kuwambere wiki cumweru, babwiye itangaza makuru ko basanze ngo “Ibiganiro byonyine ariyo nzira yazana amahoro hagati ya Ukraine N’uburusiya.”
Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 22.03.2023, na saa 7:28Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wambere tariki 20.03.2023, bwana Xi Jinping Wubushinwa, yageze i Moscow mugihugu c’Uburusiya, aho yaraje kuganira na President w’Uburusiya Vradimir Putin, kuca hagarika imirwano imaze umwaka urenga mugihugu ca Republika ya Ukraine. Ib’ihugu byubumanuko bikaba bishinja Vradimir Putin kubanyiribayazana wiyintambara no kwinjirira Igihugu kindi gifite ubusugire bwaco! gusa Ubushinwa nabwo butungwa agatoki nubwo leta y’Uburusiya iheruka gutangaza ko Ubushinwa butagiraho bubogamira mumakimbirane y’Uburusiya na Ukraine.
Muribi biganiro bimaze iminsi ibiri hagati ya Xi Jinping Wubushinwa na Vradimir Putin w’Uburusiya babwiye itangaza makuru ko basanze ntakindi cahosha umwaka mubi w’intambara muri Ukraine usibye Inzira yibiganiro bavuga ko aribwo buryo bwiza bwonyine bwo gukemura ikibazo cyintambara muri Ukraine . Bagize bati “Ibiganiro niyonzira yonyine izana amahoro. Dushize ibiganiro imbere tuzaganira nabavandimwe.”
Ikindi nuko Vradimir Putin w’Uburusiya, yabwiye Mugenzi we ko igihugu ce citeguye gukora ibyo Ubushinwa bwifuza kuri Ukraine.
Ibitangaza makuru bya ba Rusiya kumunsi w’ejo hashize bakomeje kuvuga ko ibiganiro bihuza Président Xi Jinping na Vradimir Putin byagenze neza i Moscow.




