
President w’igihugu ca Uganda Yoweri Kaguta Museveni, murugendo rwe muri Africa Yepho baganiriye namugenzi we Cyirl Ramaphosa kuby’umutekano muke uri muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo.
Ubwo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yari muruzinduko ejo hashize tariki makumbyabiri numunani zukwezi kwakabiri, mugihugu ca Africa Yepho, baganiriye na President w’icogihugu bwana Cyirl Ramaphosa bemezanya ubufatanye muguhosha umwuka mubi w’intambara uri muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC).
Ibi bikaba byatangajwe, na Radio RFI, uyumunsi kuwagatatu tariki yambere yukwezi kwa gatatu umwaka wa 2023. Mukiganiro ca baba bayobozi bombi bavuga rikijana kumugabane wa Africa baganiriye kucahosha intambara ziri muri Eastern (Uburasirazuba bwa Congo), kuntambara ibica bigacika hagati ya M23 n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo(FARDC) nabo bafatanije aribo FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro.
Mumyanzuro yafashwe murico kiganiro ca Museveni wa Uganda, na Cyirl Ramaphosa wa South AFrica, bemezanije kandi ko bagomba kugira ubufatanye muguhosha intambara imaze imyaka myinshi muri Congo.
President Yoweri Kaguta, yagize ati : “Ingabo za Afrika Yepho zirahari, kandi natwe turahari, igihe ingabo za M23 zafataga umujyi wa Goma mumyaka yashize icogihe ingabo za AFrica Yepfo zagiye muri Congo guhasha uwo mutwe ariko icabajanyeyo ico gihe nuko hari byo bibazo ninayo mpamvu natwe ingabo za Uganda ziri muri Congo mwiki gihe.”
Abasirikare ba UPDF, bari mubasirikare bagize igisirikare cakarere kiburasirazuba(East Africa Community), bakaba ahanini baroherejwe kurwanya inyeshamba zomumutwe wa ADF, mugace ka Eastern ya Drc.
Kurubu mubice bya Beni na Ituri Abaturage benshi bataye izabo kubera ibitero byahato nahato by’inyeshamba za ADF. Iz’inyeshyamba zishinjwa kw’ica, kwiba no gufata kungufu abagore nabakobwa mubice byinshi byo muburasirazuba bwa Republika iharanira democrasi ya Congo (RDC).