Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n’impamvu yayo
Amasasu yaraye arasirwa mu ma Quartier atandukanye yo muri Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakomerekeje umwe wo muri Wazalendo, ubundi kandi yarimo araswa ubwo aba barwanyi bo muri Wazalendo basahuraga ibirimo amatelefone, amafaranga n’ibindi.
Ama quartier yumvukiniyemo urusaku rw’imbunda rwinshi harimo iya Kabindula, Quartier Songo, Kalimabenge n’izindi.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 05/10/2025, ni bwo imbunda ziremereye zavugiye muri utwo duce twavuzwe haruguru.
Umwe mu baturage batuye muri utwo duce yabwiwe Minembwe Capital News ko urusaku rwayo rwatangiye igihe cya saa ine z’ijoro rugeza igihe c’isaha munani z’urukerera ku cyumweru.
Uyu muturage yanavuze ko yasize akomerekeje umwe wo muri Wazalendo, akomeretswa mu rwambariro n’abasirikare ba FARDC batashakaga ko aba Wazalendo bakomeza gupfusha amasasu nabi.
Yanasobanuye kandi ko uyu Mzalendo yakomerekejwe nyuma y’uko bari biraye muri ariya ma Quartier arimo iya Songo, batangira kunyaga abayaturiye ibirimo amatelefone, amafaranga n’ibindi.
Ati: “Uriya Mzalendo yakomerekejwe ubwo barimo banyaga abantu ama telefone n’amafaranga. Ndetse kandi banabanyaze n’ibindi bintu bya gaciro.”
Izindi Quartier zarasiwemo cyane ni iya Kilubula, no ku muhanda wa Mwami.
Urusaku rw’izi mbunda rwatumye bamwe mu baturage barara bari maso, ndetse hari n’amakuru amwe avuga ko hari abahambiriye utwabo bambuka i Bujumbura mu Burundi abariyo baja gushakira umutekano.
Mu minsi ishize Wazalendo bumvikanye bakangurira abaturage ba Uvira kudahunga ngo basige igihu cyabo, bakababwira ko ari ukugisambura. Icyo gihe banababwiraga ko bahari ku bwabo, ariko igitangaje n’uko ari bo bafata iya mbere mu kugisenya.
Si ubwa mbere i Uvira haraye humvikana urusaku rw’imbunda rwinshi, kuko bikozwe inshuro nyinshi, yewe hari n’ubwo bazirasa izuba riva rikarinda rirenga bakiri kuzirasa.
Kubw’izo mpamvu, bamwe mu baturage bahaturiye, bagenda batanga ubutumwa bwo mu ibanga bagasaba umutwe wa M23 kuza ugafata iki gice, ukacyirukanamo Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Babikora mu kwishakira umutekano, ni mu gihe ibice byose uwo mutwe ugenzura byaba ibyo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birangwamo ituze n’amahoro, nk’i Bukavu, Kamanyola, Minembwe n’ahandi.