Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yakiriye mugenzi we William Ruto na Raila Odinga, baje bava mu gihugu cya Kenya.
Ni ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, w’ejo hashize tariki ya 26/02/2024, perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yakiriye umukuru w’igihugu cya Kenya na Odinga abakirira mu rwuri rw’inka ze, ruri ahitwa Kisozi.
Ibi bya tangajwe n’umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, aho ya koresheje urubuga rwe rwa X, agira ati: “Ni shimye cyane, kuko ku gicamunsi cya none k’uwa Mbere, nakiriye perezida William Ruto na Odinga. Nabakiririye mu rwuri rw’inka zanjye ruri ahitwa Kisozi.”
Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yakomeje agira ati: “Aba bombi twa ganiriye ku bintu bifitiye inyungu ibihugu byacu kwari bibiri, Uganda na Kenya, ndetse nakarere ka Afrika y’iburasizuba (EAC).”
Nk’uko perezida wa Uganda yabivuze ibyo biganiro byabo byahereye mu rwuri biza gukomeza bageze mu rugo i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda.
Mu busanzwe perezida William Ruto na Raila Odinga basanzwe batavuga rumwe, ndetse no kugaragara bari hamwe biba igishitsi.
Mu mwaka w ‘ 2022 aba bagabo bombi bahatanye mu matora y’u mukuru w’igihugu, biza kurangira banyuze mu rukiko kugira bahananure neza, ni mugihe Raila Odinga atemeraga ibyari byavuye mu matora.
Ayo matora yo muri Kenya insinzi yaje kwegukanwa na William Ruto, yanakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko ibiganiro bye na Museveni ko byibanze ku gushira ingufu kuri petroli, ati ndetse twa vuze no kuri kandidatire ya Raila Odinga yo kuba perezida w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe.
Ati: “Twa ganiriye no kuri kandidatire ya Raila Odinga, wahoze ari minisitiri w’intebe muri Kenya, uheruka gutangaza ko agiye kuyobora komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.”
Odinga ni umwe mu bahatanira gutsimbura Moussa Faki Mahamat, uvuka mu gihugu cya Tchad, umaze imyaka itandatu ayoboye uyu muryango wa AU.
Byitezwe ko igihugu cya Uganda kizashigikira kandidatire ya Raila Odinga.
MCN.