RDC: Ababarirwa mu mirongo bishwe na ADF
Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, urashinjwa kwica abantu 60 muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Irijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/09/2025, ni bwo uyu mutwe wa ADF wishe bariya bantu 60.
Amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko wa biciye mu gace kitwa Ntoyo gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri Mangurudjipa.
Bikavugwa ko bishwe ubwo bari mu masengesho ya ninjoro, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Uretse uriya mubare wavuzwe w’intumbi zabo zabonetse, hari n’abandi bakiburiwe irengero, ndetse kandi ngo hari n’abo wafashe bugwate ubajana mu mashyamba yo muri iki gice.
Ubuyobozi bw’ibanze bwo muri icyo gice bwatangaje ko bugikomeje gushakisha ko hari indi mibiri yabishwe bwo toragura, cyangwa aboba bakomerekejwe bakicyihishe mu bihuru n’ababuriwe irengero.
Umutwe wa ADF ukorera muri RDC kuva mu mwaka wa 1990 kugeza uyu munsi
Ama-raporo y’imiryango itandukanye harimo n’ikorera muri iki gihugu cya RDC, ahamya ko umaze kwica abasivili babarirwa mu bihumbi imirongo mu ntara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru n’ahandi.
Unamaze imyaka myinshi warashyizwe mu mitwe y’iterabwoba, kuko n’abawukuriye, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC rwabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi.