RDC: Abagore b’abasirikare bakoze imyigaragambyo ikaze.
Abagore b’abasirikare n’abandi bapfakajwe n’intambara, bagiye mu mu mihanda basaba guhabwa imishahara y’ibirarane ku bagabo babo bari kurugamba n’abaruguyeho.
Ni imyigaragambyo bakoze ku wa mbere tariki ya 14/07/2025, bayikorera mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba bagore b’abasirikare n’abandi bapfakajwe n’intambara mu gukora iyi myigaragambyo bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bw’ibyo basaba ubutegetsi bw’iki gihugu cyabo cya RDC.
Baherekejwe n’abana babo, maze aho banyuze hose bakerekana ubutumwa bwanditse ku byapa bari bitwaje, aho byari byanditseho ati: “Turasaba imishahara y’ibirarane ku bagabo bacu bapfiriye ku rugamba mu ntambara RDC ihanganyemo na AFC/M23.”
Bagitangiza iyi myigaragambyo bari mu masangano y’imihanda muri uriya mujyi wa Beni.
Ndetse baje no gutwika amapine y’imodoka, ubundi bimira n’imodoka zatambukaga.
Mu butumwa bw’amajwi yabo, bavuga ko “guhembwa atari ineza bagirirwa, ahubwo ko ari uburenganzira bwabo, banamagana inyerezwa ry’amafaranga agenerwa abasirikare bari ku rugamba.”
Umwe muri aba bigaragambyaga, yabwiye itangazamakuru ko bamaze amezi arindwi bavuye i Goma, ariko ko ntacyo barigera bahabwa. Avuga ko bajya babwibwa ko amafaranga yabo ari i Kinshasa.
Imiryango y’aba bigaragambyaga, ibayeho nabi ndetse n’abana babo ntibakija ku mashuri kubera kubura ubushobozi.
Nyamara Leta yohereje abasirikare bokuja guhoshya iyo myigaragambyo, ariko nta n’umwe muri aba bayobozi b’i Kinshasa wigeze acyisha ibyiyo myigaragambyo, nk’uko amakuru abivuga.