RDC:Abanye-Congo bahurijwe mu giterane kigamije kubahindura umwe.
Amani ministries iyobowe na Bishop Faustin Rwakabuba, yahurije Abanye-Congo bo mu moko atandukanye mu giterane kigamije kubigisha “kubana bose mu mahoro no mu bwumvikane.”
Ni mu giterane cyabereye i Kamanyola muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki giterane cyabahe ku wa 25-27/07/2025, ariko nk’uko umuyobozi wacyo Bishop Rwakabuba ya bibwiye MCN, yagaragaje ko gahunda yacyo igikomeje, ndetse ko yayitangiye kera.
Yagize ati: “Igiterane nk’iki twagitangiye mu myaka myinshi ishize, kandi turagikomeje, ndetse turateganya kuzagikomereza mu turere twose turimo umutekano, Nyangenzi, mu mujyi wa Bukavu, uwa Goma, Minembwe n’ahandi.”
Yasabanuye kandi ko ntakindi ararikiye usibye kwigisha Abanye-Congo bose kubana mu mutuzo.
Ati: “Duhuriza amoko yose y’Abanyekongo hamwe, twamara tukabigisha kubana neza nta mivurungano.”
Bishop Rwakabuba yongeye gukora iki gikorwa mu gihe no mu mwaka wa 2012 yabikoreye mu duce tunyuranye two muri teritware ya Fizi ahanini dutuwe n’Ababembe, Abapfulelo n’Abanyindu.
Hari n’amashusho amugaragaraza ari kumwe n’abakecuru ba bapfulelo ndetse n’abana babo, ibintu bidasanzwe.

Uyu mukozi w’Imana ukora ibi, usibye kuba ayoboye Amani ministries, anashumbye na rimwe mu matorero y’Abanyamulenge ari i Mbarara muri Uganda.
Hejuru y’ibyo, yanahoze mu gisirikare cya RDC, ndetse yanabayeho umwe mu basirikare bakomeye bahoze mu mutwe wa AFDL ya Laurent Desire Kabila waje guhirika ubutegetsi bwa Mobutu mu 1997.
Nyuma yabaye no mu mutwe wa RCD, ariko ubwo uyu mutwe warumaze kwinjira muri Leta mu mwaka wa 2003, nibwo yahise asezera igisirikare, kuri ubu ni umukozi w’Imana, ushize imbere cyane ivugabutumwa rigamije guhuza abantu bose kubana mu mahoro.
