RDC: Abasirikare ba FARDC barenga 40 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye kandi biteye n’isoni.
I Butembo ho muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hari abasirikare 45 ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashinjwa ibyaha birimo gufata abana ku ngufu no kwambura.
Aya makuru yatangajwe n’ubushinjacyaha bw’i gisirikare cya FARDC i Butembo, aho bwagaragaje ko bariya basirikare badashinjwa gusa icyaha cyo gusambanya abana, ahubwo ko banashinjwa gushimuta abantu no kubambura hakoreshejwe imbaraga.
Ubu bushinjacyaha bwasobanuye ko ibi byaha byakozwe hagati ya 2021 na 2024 kandi ko byakorewe abantu 93 barimo abana 85 bafite imyaka iri hagati 2 na 17.
Ndetse aya makuru akomeza avuga ko bamwe mubakorewe ibyo byaha bari bitabiriye izi manza, kugira ngo bazasabe indishyi.
Binavugwa ko izi manza ko ziri kuburanishirizwa ahantu hatandukanye ho muri iyi teritware ya Lubero cyane cyane ahakorewe ibyo byaha. Ubundi kandi izi manza zishyigikiwe n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO kuko n’izo zatanze ibikoresho nkenerwa birimo imodoka zitwara abakurikiranyweho ibyo byaha n’ibindi.
Hagataho, izi manza biteganyijwe ko zizamara iminsi icumi, abazahamwa n’ibyo bashinjwa bakazakatirwa igifungo cya burundu. Ni mu gihe zatangiye muri uku kwezi kwa gatandatu turimo ku yu mwaka wa 2025.