RDC: Abasore ba Banyamulenge bafungiwe i Kalemi nyuma yo gushinjwa na bamwe mu Bapfulelo
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Kalemi, mu Ntara ya Tanganyika, yemeza ko abasore babiri bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bafunzwe n’igisirikare nyuma y’aho bafashwe n’Abapfulelo.
Nk’uko byatangajwe n’umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa, aba basore bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bajya i Kalemi mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko kubera kutamenya neza umujyi, bahitiye mu Bapfulelo nabo babatanga muri FARDC.
Yagize ati: “Haje abasore babiri baje gucuruza baturutse muri Kivu y’Amajyepfo. Kubera ko batari bazi aho abandi Banyamulenge batuye, bahisemo kwegera aho babonye abantu, baza gusanga ari Abapfulelo nabo bahita babatanga muri FARDC.”
Kugeza ubu, aba basore bafungiye mu ikambi y’igisirikare cya FARDC i Kalemi, aho umuryango w’Abanyamulenge baba i Kalemi uri gukurikirana iki kibazo. Uwaduhaye aya makuru yanagaragaje ko Mutualite y’uyu muryango w’Abanyamulenge yijejwe n’ inzego z’umutekano ko aba basore bashobora kurekurwa vuba.






