RDC: AFC/M23 yafashe Kalambi, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi basenya ikiraro
Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira ibice mu buryo budasanzwe, kuko wafashe agace ka Kalambi, kari mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni intambwe nshya y’ingenzi uyu mutwe uteye mu rugamba rumaze igihe ruyihanganisha n’ingabo za RDC hamwe n’ingabo z’u Burundi .
Amakuru yemejwe n’inzego z’ibanze n’abaturage bahunze, avuga ko AFC-M23 yinjiye muri Kalambi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2025, maze ihita ishyiraho ingamba zo “gucunga umutekano” no kugarura ituze mu baturage. Abatuye ako gace babwiye itangazamakuru ko abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje gukaza umutekano, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu duce dutandukanye twa Mwenga mu minsi ishize n’ejo hashize.
Mu gihe AFC-M23 yari imaze kwinjira no gukomeza kugenzura Kalambi, abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bahise bafata icyemezo cyo gusenya ikiraro cy’ingenzi cyahuza Kalambi na Irangi, mu rwego rwo guhagarika ko AFC-M23 yakomeza imbere mu gace ka Irangi. Ariko iki gikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku baturage b’aho, aho benshi bavuga ko gusenywa kw’iki kiraro “cyari umuyoboro w’ingenzi utuma ingendo n’ubucuruzi bikorwa mu misozi ihanamye,” bityo gusenyuka kwacyo kikaba kibashyize mu bwigunge no mu ihungabana.
Nubwo hari impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura bundi bushya mu minsi iri imbere, AFC-M23 yo ivuga ko iri “gucunga umutekano” mu gace yafashe, mu gihe ingabo za FARDC n’imitwe y’abasivile ya Wazalendo bakomeje gushakisha uko basubiza inyuma uyu mutwe.
Ibibazo by’umutekano muke muri Kivu y’Amajyepfo bikomeje gufata indi ntera, mu gihe abaturage basaga ibihumbi bakomeje kwimurwa n’intambara, naho inzego z’ubuyobozi zikomeje kunengwa kuba zarabuze ubushobozi bwo guhosha iki kibazo kimaze imyaka myinshi gishingiye ku miyoborere, ubusumbane n’akarengane mu burasirazuba bwa Congo.
Uko ibintu bihagaze, Kalambi yabaye ahantu hashya ishobora kugira umutekano kuko aho uyu mutwe ufashe uhagarura amahoro n’ituze.






