RDC: AFC/M23 Yikuye muri Makobola Itabayemo Imirwano, Ingabo za Leta Zirahasubira
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zikuye mu gace ka Makobola, gaherereye hagati ya teritwari za Uvira na Fizi, nta mirwano ibaye muri ako gace.
Amakuru yizewe aturuka ku baturage ndetse no ku nzego z’umutekano avuga ko ku gicamunsi cyo ku wa kane, AFC/M23 yavuye muri Makobola yerekeza mu bice byo mu birimotero, hafi y’umujyi wa Uvira. Makobola yari imaze igihe iri mu maboko y’iri huriro, nyuma yo kwigarurira umujyi wa Uvira ku wa 09/12/2025.
Nubwo uku kuva kwabaye hatabayeho imirwano muri Makobola ubwayo, umunsi wabanje waranzwe n’imirwano ikaze yabereye ku misozi iyikikije, irimo Kasekezi, Bangwe, Ngalula na Makobola I, nk’uko byemezwa n’abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Guhera saa munani z’amanywa (14h) zo ku munsi w’ejo, twabonye ingabo za AFC/M23 zerekeza i Uvira zitwaye imizigo yazo.”
Ku ruhande rw’ingabo za Leta ya RDC, zatangaje ko zisubije Makobola n’uduce tuyikikije, zishimangira ko umutekano uri kugenzurwa n’inzego z’igihugu kandi ko ubuzima busanzwe butangiye gusubira mu murongo.
Icyakora, nubwo AFC/M23 yavuye muri Makobola, amakuru yizewe avuga ko izi ngabo zerekeje mu misozi miremire ya Lwanga no ku gasozi kareba Kigongo, agace gaherereye nko mu bilometero bitanu mbere yo kugera mu mujyi wa Uvira. Aho ni ho bivugwa ko izi ngabo zashimangiye ibirindiro byazo, ibintu bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’akarere muri rusange.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye. Ku rwego mpuzamahanga, hakomeje guhamagarwa ibisubizo birambye binyuze mu biganiro bya politiki n’ingamba zifatika zigamije kugarura amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe karugarijwe n’intambara n’umutekano muke.






