RDC: Bidasubirwaho Constant Mutamba yeguye .
Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yeguye kuri izi nshingano.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/06/2025, ni bwo Mutamba yatangaje ko yeguye ku nshingano za minisitiri w’ubutabera.
Amakuru avuga ko iki cyemezo yamaze no kukigeza kwa perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi.
Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 18/06/2025, ko ari bwo Mutamba ageza ibaruwa y’ubwegure kwa perezida na minisitiri w’intebe.
Ni icyemezo Mutamba afashe nyuma y’iminsi mike Umushinjacyaha mukuru, Firmin Mvonde, amubujije kurenga umujyi wa Kinshasa.
Hari nyuma y’uko inteko ishinga amategeko ya Congo yari imaze kwemerera Mvonde kugeza Mutamba mu rukiko, akaburanishwa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika zari ziteganyirijwe umushinga wo kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Mutamba wamaze kwinjira muri izi manza yagizwe minisitiri w’ubutabera mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ari mu bategetsi b’iki gihugu imvugo ze zakunze kwibasira u Rwanda, ndetse byageze naho avuga ko azafunga perezida warwo, Paul Kagame.
Hari ahandi yavuze ko azarutera ngo yamara kurufata akarwomeka kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.