RDC: Brig. Gen. John Tshibangu yimuriwe muri gereza ya Ndolo nyuma y’iperereza rikomeye ry’inzego z’umutekano
Ku wa Gatandatu mu mujyi wa Kinshasa, Brigadier General John Tshibangu, watawe muri yombi mu kwezi gushize kwa cumi n’umwe uyu mwaka 2025, yimuriwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo nyuma y’igihe kinini amaze abazwa n’inzego zitandukanye z’umutekano n’ubutabera bwa gisirikare bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko uyu musirikare mukuru yabajijwe inshuro nyinshi n’inzego z’ubutasi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Ingabo za RDC (FARDC), mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumushyira muri gereza ya Ndolo, izwiho kwakira imanza zifite uburemere bujyanye n’umutekano w’igihugu n’igisirikare.
Brigadier General John Tshibangu ashinjwa kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwo hambere no kugirana imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. Ibyo byatumye akatirwa n’ubutabera bwa gisirikare, icyakora aza gusubizwa mu murongo wa Leta mu gihe cy’ubutegetsi buriho.
Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi yari yamugaragarije icyizere gishya, imuha ipeti rya Brigadier General ndetse imuha inshingano zikomeye zo kuyobora ibikorwa by’ingabo za Leta mu Ntara ya Kasai y’Iburasirazuba, imwe mu ntara zagiye zirangwa n’umutekano muke n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro.
Kwimurwa kwe muri gereza ya Ndolo kwateje impaka n’uruhererekane rw’ibibazo mu bakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano muri RDC, cyane cyane ku micungire y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa abigeze kugirana amakimbirane na Leta bagaruriwe inshingano mu nzego za Leta. Abasesenguzi bamwe babona iki kibazo nk’ikizamini gikomeye ku butabera bwa gisirikare n’ubushake bwa Leta bwo gushyira mu bikorwa ihame ryo kutagira uwo itonesha imbere y’amategeko.
Kugeza ubu, inzego za Leta ntiziratangaza ku mugaragaro ibyaha ashinjwa mu buryo burambuye. Gusa, biteganyijwe ko iperereza rikomeje rizagena icyerekezo cy’uru rubanza rufatwa nk’urufite uburemere bukomeye ku mutekano w’igihugu n’icyizere abaturage n’abasirikare bagirira inzego z’ingabo za RDC.






