RDC: Colonel Muragizi Sebagabo, umusirikare w’izina rikomeye muri FARDC, yiyunze kuri Twirwaneho mu misozi ya Uvira
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba ikibazo gihangayikishije akarere n’umuryango mpuzamahanga, haravugwa inkuru ikomeye mu nzego z’umutekano. Colonel Muragizi Sebagabo, umwe mu basirikare bakuru bazwiho uburambe n’ubutwari mu Ngabo za Leta ya RDC (FARDC), bivugwa ko yamaze kwitandukanya n’izo ngabo, yiyunga n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, aho yamaze kugera ku Kirungwa mu misozi ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu misozi ihanamiye umujyi wa Uvira, by’umwihariko mu gace ka Kirungwa, yemeza ko Colonel Sebagabo yamaze kugera mu birindiro bya Twirwaneho, aho yakiriwe n’abayobozi b’uyu mutwe. Aya makuru yashimangiwe n’abantu baganiriye n’itangazamakuru rya Minembwe Capital News, bavuga ko uyu musirikare mukuru yageze muri ako gace k’imisozi.
Nk’uko ayo makuru abivuga, Colonel Sebagabo ntiyagiye wenyine. Bivugwa ko yazanye n’abandi basirikare ba FARDC na bo bahisemo kuva mu ngabo za Leta, bakiyunga kuri MRDP-Twirwaneho. Uyu mutwe umaze igihe ugarukwaho cyane mu makuru nk’umwe mu mitwe ifite ijambo rikomeye mu Burasirazuba bwa RDC.
Colonel Sebagabo asanzwe azwi mu nzego za gisirikare nk’umusirikare wagize uruhare mu bikorwa byinshi by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo teritware za Uvira na Fizi, intara ya Tanganyika, ndetse n’ahandi henshi. Amakuru avuga ko kwiyunga kwe na Twirwaneho kwabaye avuye mu bice bya Uvira, nyuma y’aho FARDC itsinzwe mu mirwano, umujyi wa Uvira ukigarurirwa by’igihe gito n’ingabo za AFC/M23. Nubwo uyu mutwe waje gusubira inyuma nta mirwano ibaye, hari abemeza ko byatewe ahanini n’igitutu cyaturutse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inkuru ikomeza ivuga ko hari n’abandi basirikare batanu biyunze na Twirwaneho mu gace ka Minembwe, barimo Abanyamulenge n’abandi baturuka mu yandi moko. Ibi bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko iyi mitwe ikomeje kwiyongera mu mubare w’abarwanyi no mu mbaraga za gisirikare.
Ku rundi ruhande, izina rya Colonel Sebagabo rifite amateka maremare mu gisirikare no muri politiki ya RDC. Avugwa mu basirikare bagize uruhare mu ntangiriro z’urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Maréchal Mobutu Sese Seko mu 1996, urugamba rwabaye intandaro y’impinduka zikomeye mu miyoborere n’imiterere ya politiki y’igihugu.
Kwinjira kwe muri MRDP-Twirwaneho bifatwa n’abasesenguzi b’umutekano nk’ikimenyetso cy’indi ntera nshya mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro, impinduka mu myifatire y’abasirikare bakuru, n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga, bikomeje gushyira akarere mu mwuka w’ubwoba n’ukutamenya icyerekezo cy’ejo hazaza.






