RDC: Gen. John Tshibangu yatawe muri yombi i Kinshasa
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News yemeza ko Jenerali John Tshibangu, umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafashwe none ku wa mbere tariki ya 10/11/2025, ubwo yari mu kigo cya gisirikare cya Kokolo giherereye i Kinshasa.
Iyi dosiye nshya ishimangira ko ibikorwa byo gutunganya igisirikare no gukuraho bamwe mu bayobozi bakuru bigikomeje muri RDC, nyuma y’itabwa muri yombi rya ba Jenerali Franck Ntumba, Christian Tshiwewe, ndetse na Lt Gen Pacifique Masunzu watawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize.
Jenerali Tshibangu akurikiranweho kunyereza amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amadolari ($5,000,000), mu masezerano bivugwa ko yagiranye n’umushoramari w’Umushinwa. Ayo mafaranga yari agenewe igurwa ry’ibirombe by’amabuye y’agaciro (carré minier), ariko amakimbirane yaje kuvuka hagati y’impande zombi ku byerekeye iyubahirizwa ry’amasezerano.
Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba ifatwa rya Tshibangu rifitanye isano n’ibibazo bya politiki n’umutekano biri mu gihugu, cyangwa niba ari ku mpamvu z’ubucuruzi gusa. Gusa, abasesenguzi b’imitwe ya politiki n’umutekano muri Congo bemeza ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo gukaza umutekano n’imiyoborere ya gisirikare, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’umutekano muke mu Burasirazuba.
Ibiro bya gisirikare ntibiragira icyo bitangaza ku ifatwa rya Tshibangu, ariko abakurikiranira hafi politiki ya RDC bemeza ko bishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye mu buyobozi bw’igisirikare.






