RDC: Hatoraguwe imirambo y’ingabo z’u Burundi irenga 10 hamenyekana nicyayihitanye.
Imirambo 12 y’abasirikare bo mu ngabo z’u Burundi niyo yatoraguwe mu kiyaga cya Tanganyika haherereye mu gice cya Fizi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho ubwoto barimo bukoze impanuka.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo ubwato buto bw’igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bwarimo abasirikare ubwo bwerekezaga i Burundi buvuye i Fizi, bwakoze impanuka.
Amakuru yizewe ava mu bice iyo mpanuka yabereyemo avuga ko mu basirikare bari baburimo, harimo icyenda bakomerekeye mu ntambara yari iheruka kubera mu misozi ya Fizi, aho u Burundi busanzwe bufite abasirikare, abandi batatu bari barwaje izo nkomeri.
Ubu bwato bwarohamye ubwo bwari bukiva u Bwali muri Fizi; aha u Bwali hakaba hanasanzwe haba ibatayo imwe y’ingabo z’u Burundi.
Aya makuru akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuhengeri wari wabaye mwinshi wari muri iki kiyaga cya Tanganyika.
Ku wa gatandatu nyuma y’umunsi umwe gusa buriya bwato burohamye, ni bwo iriya mirambo yatoraguwe, nyuma yuko igisirikare kirwanira mu mazi cyari cyiriwe kiyishakisha ndetse kandi cyongera kuyishaka mu ijoro ryo kuri uwo wa gatanu, bibaye ku wa gatandatu kirayitoragura.
Byavuzwe ko iyo mirambo y’aba basirikare 12 yamaze kugezwa i Bujumbura, aho igiye gushyingurirwa.