RDC: Ibyatangajwe na Lt.Gen Pacifique Masunzu ntibivugwa rumwe.
Lieutenant General Pacifique Masunzu, umwe wo muri FARDC uheruka guhabwa umwanya ukomeye mungabo z’iki gihugu, aho yahawe kuyobora zone ya gatatu, ifite icyicaro gikuru i Kisangani mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu byagisirikare, Congo igabuyemo ama-zone atatu. Zone ya mbere ireba intara z’u Burengerazuba, iya kabiri ikagenzura intara zo hagati, icyicaro gikuru cyayo kiri i Lubumbashi, mu gihe zone ya gatatu igizwe n’intara z’u Burasirazuba, icyicaro cyayo kikaba kiri i Kisangani.
Zone ya gatatu Masunzu yahawe kuyobora iherereyemo Kivu y’Amajyaruguru, ahari intambara ikomeje kubica bigacika hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Umusibo w’ejo hashize, nibwo Masunzu yakandagije ibirenge bye i Kisangani, amakuru akavuga ko yakiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri FARDC.
Aho bivugwa ko yanatangiye iz’inshingano nyuma y’aho akoze ihererekanya bubasha n’uwo yasimbuye; ubwo umuhango wa remise warutangiye guhumuza, yaje kugeza ijambo kungabo, maze agira ati: “Ndabasaba kurangwa na discipline muri ibi bihe by’intambara, kuko umwanzi yamaze kugira uduce tumwe two muri zone nyoboye yigaruriye; bityo birasaba ko dushaka umuti.”
Yakomeje agira ati: “Umwanzi mvuga duhanganye ni u Rwanda ni ADF Nalu ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, undi mwanzi nanone dufite ni Twirwaneho iherereye muri Kivu y’Amajy’epfo (Sud Kivu).”
Nyamara kandi Masunzu yanatangaje ko Twirwaneho ikorana byahafi n’umutwe wa M23. Umutwe umaze igihe warazengereje ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ndetse kandi Lt Gen Pacifique Masunzu yasoje avuga ko bitoroshye namba, guhashya abo banzi yavuze haruguru.
Ibyo benshi bibaza, niba koko Masunzu ari butsinde iyi ntambara!
Abavuga ko ashobora kuyitsinda bashingira kukuba azi neza ibice yahawe kuyobora, kuko akomoka muri Kivu y’Amajy’epfo, kandi ko avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge ari nabo bagize Twirwaneho akaba kandi ari umututsi aribo ahanini bagize umutwe wa M23.
Abavuga ko ntacyo azahindura, nabo bashingira kukuba ari hahandi abasirikare azarwanisha ni barya n’ubundi M23 ihora ikubita inshuro umunsi ku wundi.