RDC icyizere cy’ibiganiro by’i Luanda cyabashyizeho.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze kuri minisitiri wayo w’ubabanye n’amahanga, Kayikwamba Thérèse Wagner yagaragaje ko icyizere cy’ibiganiro by’i Luanda muri Angola cyayoyotse kubera imirwano ikomeje kubica bigacika muri Walikale hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, yongeye gukara mu byumweru bibiri bishyize, ahanini dusanga iyi mirwano ituruka ku bushotoranyi bw’umutwe wa NDC-R na APCLS iri mu ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya Kinshasa. Yatumye abarwanyi ba M23 binjira muri teritware ya Walikale ku nshuro ya mbere, ubwo bafataga agace ka Kalembe.
Ni imirwano igikomeje kugeza n’ubu, aho na tariki ya 29/10/2024, uyu mutwe wa M23 warimo urwanira mu nkengero za Pinga, agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, ndetse kakaba kandi ibirindiro bikomeye bya Wazalendo.
Minisitiri Kayikwamba, mu kiganiro yagiranye na BBC News, yatangaje ko iminsi ibiri ishize ihangayikishije bitewe n’iyi ntambara.
Uyu minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC, abanyamakuru bamubajije niba hari guterwa intambwe nziza mu biganiro by’i Luanda, nawe agira ati: “Nakavuze ko turi kuyitera ariko ibyabaye mu minsi ishize birahangayikishije.
Nk’uko mu bizi, imirwano yarubuye by’umwihariko muri Masisi, irenga ku gahenge katangiye tariki ya 04/08/2024. Bituma bigorana kwizera ko igisubizo kirambye kizava mu biganiro by’i Luanda.”
Kayikwamba yanagaragaje ko M23 ariyo kibazo ngo kuko ifite umugambi wo kwagura ibice igenzura, nubwo ingabo za FARDC zemeje ko zagize uruhare muri iyo mirwano.
Yagize ati: “Ibi si imirwano yoroheje, oya, ni ugushaka gufata utundi duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Walikale. Ni yo mpamvu duhangayitse cyane, kandi ni yo mpamvu ibiganiro by’i Luanda n’agahenge ubu biri mu kaga.”
Bitaganyijwe ko intumwa z’u Rwanda iza Angola n’iza RDC ku rwego rw’abaminisitiri zizongera guhurira i Luanda hagati mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka, ziganire ku ngingo zirimo gusenya FDLR n’iyo guhagarika imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Kinshasa n’abambari bazo.