RDC: Ifatwa rya Gen. Maj. Padiri Muhizi ryongeye gukoma mu nkokora ubuyobozi bwa FARDC mu bihe by’ihungabana ry’umutekano
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwafunze General Major Padiri Muhizi Jonas, wari Komanda w’Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC, ku wa Kabiri tariki ya 22/12/2025 i Kinshasa, nk’uko byemezwa n’amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano.
Amakuru avuga ko uyu musirikare mukuru yahamagajwe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare, ariko ntiyongera kugaruka ku kazi, bituma hakwirakwira impuha ku ifatwa rye. Nyuma y’igihe gito, byaje kwemezwa ko yafashwe agafungwa, mu gihe impamvu nyir’izina z’ifatwa rye zitaratangazwa ku mugaragaro n’inzego zibishinzwe.
Abamwegereye bavuga ko urwikekwe rukomeye rwamaze gufata indi ntera mu buyobozi bukuru bwa FARDC, aho amakuru menshi agaragaza ko hari iperereza rigari riri gukorwa ku basirikare bakuru, by’umwihariko mu rwego rwo gusuzuma imyitwarire yabo mu bihe by’intambara igihugu kirimo.
Ifatwa rya Gen. Maj. Padiri Muhizi, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, rije rikurikira urukurikirane rw’ifatwa n’itabwa muri yombi ry’abandi basirikare bakuru, bamwe muri bo bakomoka muri uwo muryango. Nubwo hari amakuru atandukanye avuga ko hashobora gukurikiraho ifatwa ry’abandi ba jenerali b’Abanyamulenge, ubuyobozi bwa gisirikare ntiburagira icyo bwemeza cyangwa ngo buhakane ku mugaragaro kuri ayo makuru.
Uyu musirikare mukuru azwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare byo mu bihe byashize, birimo intambara zarwanye imitwe nka CNDP ndetse na M23 ya mbere. Ifatwa rye, ku bw’isesengura rya bamwe mu bakurikiranira hafi ibya gisirikare muri RDC, ryongeye kuzamura impaka ku myumvire n’imikoranire iri mu nzego zo hejuru z’ingabo, mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba.
Mu minsi ishize, Leta ya Kinshasa yafunze abandi basirikare bakuru barimo Gen. Eric Ruhorimbere n’abandi Banyamulenge. Harimo kandi Lt. Gen. Yav Philemon Irung, wahoze ari Komanda w’Akarere ka 33 ka Gisirikare, watangiye kuburanishwa tariki ya 20/12/2025, akurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi, ashinjwa kuba yaravuganaga n’abasirikare bakuru b’u Rwanda—ibirego we ubwe atigeze yemera ku mugaragaro.
Indi dosiye ikomeje kuvugwa cyane ni iya Brig. Gen. John Tshibangu, watawe muri yombi mu kwezi gushize, ubu ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa. Uyu wahoze ari inyeshyamba ku butegetsi bwa Joseph Kabila, nyuma akinjizwa mu gisirikare akazamurwa mu ntera n’ubuyobozi buriho, yari yaragizwe Komanda w’Ingabo muri Kasai Oriental.
Byongeye kandi, Gen. Christian Tshiwewe, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FARDC, ari mu basirikare bakuru bafunzwe. Muri rusange, abasirikare bakuru barenga 20, bose cyangwa hafi ya bose, bagiye batabwa muri yombi bashinjwa guhunga urugamba mu mirwano ihanganishije FARDC n’inyeshyamba za AFC/M23 mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Iri fungwa ahanini ku basirikare bakuru rikomeje gutera impungenge ku isura y’ubuyobozi bw’igisirikare cya RDC, rikaba rinongera kwibaza ku ngaruka z’aya makimbirane mu nzego zo hejuru ku bushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ibibazo bikomeje kwiyongera by’umutekano.






