RDC: Ifatwa rya Général Bolingo Rikomeje Guhungabanya Inzego z’Umutekano no Gukongeza Impaka mu Gisirikare cya FARDC
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’umutekano zataye muri yombi Général Bolingo Matani, umusirikare mukuru mu Ngabo za Leta (FARDC) ufite ipeti rya Brigadier General, wari wungirije Général Tshibangu, uyobora Akarere ka 21 ka Gisirikare gafite icyicaro mu Ntara ya Kasaï-Oriental.
Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Général Bolingo Matani yafatiwe mu mujyi wa Mbuji-Mayi, mbere yo koherezwa i Kinshasa kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ifatwa rye riri mu murongo w’iperereza ridasanzwe rigamije gusukura igisirikare cya Congo, no gucukumbura abasirikare bakekwaho kuba baracengeye mu nzego z’umutekano bagakorera inyungu zitandukanye n’iz’igihugu.
Uyu musirikare mukuru akekwaho ibyaha bikomeye birimo ubufatanyacyaha n’ubugambanyi, aho ashinjwa kuvugana n’umwanzi mu buryo butajyanye n’inshingano ze za gisirikare. Ibyo bivugwa ko byashoboraga guhungabanya bikomeye umutekano w’igihugu. Hari kandi amakuru akomeje guteza impaka ku bijyanye n’ubwenegihugu bwe, cyane cyane ko ari Umunyamulenge, ingingo ikomeje kwibazwa n’inzego zimukurikirana.
Ni mu gihe Abanyamulenge muri RDC bakomeje guhura n’ingaruka z’ivangura, aho bamwe bafunzwe mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe abandi bagiye bicwa bazira ubwoko bwabo. Mu bafunzwe harimo n’abandi basirikare bakuru barimo Général Éric Ruhorimbere, Général Padili Jonas n’abandi batandukanye.
Gusa, abayobozi mu nzego z’umutekano bemeza ko hari amakuru yizewe agaragaza ko Général Bolingo Matani yaba yaragize imibanire n’imikoranire itajyanye n’umwanya ukomeye yari afite mu gisirikare, ibintu byashyiraga igihugu mu byago by’umutekano muke no gucika intege kw’inzego zacyo z’umutekano.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, yahise afungirwa muri CNC (Conseil National de la Cyberdéfense), ikigo cyihariye gishinzwe gukurikirana no gusesengura imanza zikomeye zijyanye n’umutekano w’igihugu, ubutasi n’ibyaha bikomeye byibasira inzego za Leta. Amakuru akomeza avuga ko ateganyijwe kwimurirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo, aho azafungirwa mu gihe ategereje kuburanishwa.
Ifungwa rya Général Bolingo Matani ryiyongereye ku rutonde rw’abandi basirikare bakuru ba FARDC bamaze igihe batabwa muri yombi, bashinjwa gukorana n’ihuriro rya AFC/M23, kugambanira igihugu, ndetse bamwe bakaba bakekwaho imigambi yo guhungabanya ubuyobozi bukuru bw’igihugu, harimo n’ibirego byo gushaka kwivugana Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa hafi, mu gihe inzego z’umutekano zemeza ko gusukura igisirikare ari intambwe ya ngombwa mu gusubiza icyizere abaturage no guhangana n’ibibazo bikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC n’ahandi henshi mu gihugu.






