RDC igiye mu Biganiro Bikomeye by’Impinduka za Politiki
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri kwinjira mu cyiciro gishya cya politiki, kirimo gutegurwa ibiganiro byagutse bizwi nka dialogue inclusif, bigamije gusuzuma no gutegura inzira y’impinduka z’ubutegetsi mu bwumvikane, mu gihe manda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi iri kugana ku musozo.
Ibi biganiro biri gutegurwa ku bufatanye bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika (CENCO), amadini atandukanye, amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi, abahagarariye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE), ndetse n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange. Igitangaje ni uko aya masezerano ateganyijwe mu gihe Perezida uri ku butegetsi, Félix Tshisekedi, atazitabira iyo nama.
Amakuru aturuka hafi y’abari mu myiteguro y’ibi biganiro agaragaza ko bitagamije gusangira ubutegetsi cyangwa kongera igihe cya manda ya Perezida uriho, ahubwo bigamije gutegura uko ihinduka ry’ubutegetsi rizagenda mu mahoro no mu bwumvikane, hubahirijwe Itegeko Nshinga rya RDC.
Umwe mu banyamakuru bakora itangazamakuru muri RDC yagize ati:
“Nta mpamvu yo gukomeza kwanga ibiganiro cyangwa gushaka gukinisha igihe. Ibi biganiro birebana n’uko Perezida Tshisekedi ategura gusohoka ku butegetsi. Manda ye iri ku musozo. Yabishaka cyangwa atabishaka, 2028 ni iherezo ry’ubutegetsi bwe.”
Yakomeje avuga ko Itegeko Nshinga rya RDC riha Perezida inzira y’icyubahiro yo gusohoka ku butegetsi mu mahoro, kandi ko ari amahirwe akwiye gufatwa hakiri kare aho gutegereza igitutu cya politiki n’icya rubanda.
Si ubwa mbere CENCO n’amadini bigira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bikomeye bya politiki muri RDC. Mu mateka, aya mashyirahamwe yagize uruhare rufatika mu biganiro byabaye mu 2016–2017, byari bigamije guhosha umwuka mubi wari warabayeho nyuma yo gutinda kw’amatora ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Uwo murage w’ubuhuza n’ubwizerwe ni wo uri gutuma amahanga n’impande zitandukanye za politiki bongera kubegera, mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba, ibibazo by’ubukungu, ndetse n’ukutizerana kwa politiki.
Kuba Joseph Kabila agaragara mu myiteguro y’ibi biganiro bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko urwego rwa politiki muri RDC ruri gushaka kongera kwishyira hamwe, nyuma y’imyaka irenga itanu yuzuyemo amakimbirane akomeye hagati y’uwahoze ku butegetsi n’uriho ubu.
Abadipolomate bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na bo bagaragaza ko bashyigikiye inzira y’ibiganiro, babona ko ari yo nzira yonyine ishobora gukumira umutekano muke n’akaduruvayo ka politiki mu gihe kiri imbere.
Icyerekezo Perezida Tshisekedi azahitamo kiri mu maboko ye. Nk’uko abasesenguzi babivuga, ashobora guhitamo kwinjira mu mateka nk’umuyobozi wubahirije Itegeko Nshinga, agasohoka ku butegetsi mu mahoro, cyangwa akazibukwa nk’uwirengagije amahirwe yo gutegura inzira y’icyubahiro.
“Itegeko Nshinga rimuteganyiriza gusohoka mu cyubahiro anyuze mu nzira yemewe n’igihugu. Ni amahirwe ari we ugomba kwifashisha,” nk’uko umwe mu basesenguzi ba politiki ya RDC abivuga.
Mu gihe igihugu kigana mu bihe bikomeye by’amatora n’impinduka, ibi biganiro byateguwe bifatwa nk’ihuriro rishobora kugena ejo hazaza h’igihugu cyose. Abasesenguzi benshi bemeranya ko imyanzuro izafatwa muri ibi biganiro ishobora kuba ishingiro ry’ituze n’iterambere, cyangwa se ikaba intandaro y’indi myivumbagatanyo ya politiki.
Isi yose irareba, kandi RDC ihagaze mu masangano y’amateka ya politiki yayo.






