RDC: Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cya kare muri Fizi, hagati ya FARDC, Wazalendo na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho
Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/12/2025, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), ahitwa Bangwe, haherereye hagati mu gace ka Makobola, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru aturuka aho byabereye yemeza ko iyi mirwano yahuje ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, zihanganye n’inyeshyamba za AFC/M23/MRDP-Twirwaneho. Iyi mirwano yaje ikurikira igihe gito cyari kimaze kugaragaramo ituze rigaragara muri ako gace, mbere y’uko imirwano yongera gukaza umurego mu masaha y’ejo ku mugoroba no mu gitondo cya none.
Abaturage bo muri Bangwe no mu bice biyikikije bavuga ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye cyane, bituma benshi bahungira mu duce two hafi twabonwaga nk’udutekanye kurushaho. Kugeza ubu, haracyari impungenge ku mutekano w’abasivili, mu gihe umubare w’abahitanwa n’iyi mirwano utaramenyekana ku mugaragaro.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza ko umutekano mu bice bya Makobola ugikomeje kuba mubi, nubwo hakomeje kuvugwa ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC. Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano bishobora kurushaho gukomeretsa imibereho y’abaturage no guhungabanya ituze ry’akarere kose.
Mu gihe hagitegerejwe itangazo ku rwego rwa Leta ya Congo cyangwa ku mpande zirwana, abaturage barasaba ko hashyirwaho ingamba zihuse zo kubarinda no gutuma ibikorwa by’ubutabazi bigera ku bahuye n’ingaruka z’iyi mirwano.
Ku rundi ruhande, u Burundi bukomeje kohereza ibikoresho bya gisirikare, cyane cyane imbunda n’amasasu, aho bubyambukiriza i Baraka, mu rwego rwo kurwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, idafata umujyi wa Baraka. Kuri ubu, Baraka yagizwe icyicaro gikuru cy’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta y’i Kinshasa.






