RDC: Ingabo z’u Burundi na FARDC Zashinze Ibirindiro Bishya mu Misozi y’i Mulenge Mu Kwitegura Ihangana n’AFC/M23
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, teritware ya Fizi, amakuru yizewe avuga ko ingabo z’u Burundi hamwe n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zashyizeho ibirindiro bishya mu bice bitandukanye by’imisozi y’i Mulenge.
Nk’uko amakuru abivuga, kuva ku itariki ya 25/12/2025, izi ngabo zatangiye gushinga ibirindiro ahantu hazwi nka Naio, hafi ya Rutabura na Mugono muri Bibogobogo. Muri ako gace, hagaragaye ingabo z’u Burundi nyinshi zifatanyije n’iz’iza FARDC, bivugwa ko harimo Batayo zibiri.
Byongeye, ibindi birindiro byashyizweho birimo Musinga, Kabembwe hafi, ndetse n’ishyamba rya Ndobo, risanzwe rizwi cyane mu misozi y’i Mulenge. Aba basirikare bashinze ibyo birindiro baturutse mu bice bitandukanye bya teritware ya Fizi, cyane cyane i Baraka.
Amakuru ahamya ko intego y’ishyirwaho ry’ibi birindiro ari ukwirinda ko ihuriro ry’abarwanyi b’AFC/M23 ryafata umujyi wa Baraka ndetse n’akarere ka Bibogobogo gafite abaturage benshi b’Abanyamulenge. Iki gikorwa kigaragaza ubushake bwa FARDC n’ingabo z’u Burundi bwo gukomeza guhangana n’ingabo za AFC/M23.






