RDC: Intambara itavugwa ya Mubondo yegereje Kinshasa, abasaga 5,000 bamaze kuyigwamo
Intambara ikomeye izwi nka Mubondo ikomeje gufata indi ntera mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho imaze imyaka irenga itatu ihitana abaturage ku bwinshi no kwangiza imibereho y’abaturage. Televiziyo mpuzamahanga TV5 Monde iheruka gutangaza ko abantu basaga 5,000 bamaze kwicwa, mu gihe abandi barenga 280,000 bamaze guta izabo.
Iyi ntambara ishingiye ku makimbirane hagati y’amoko ya Teke na Yaka, yatangiye mu 2022 ariko ikomeje kugenda irushaho gukomera mu duce dutandukanye tw’u Burengerazuba bwa RDC. Itorero Gatolika muri Congo ni ryo ryashyikirije TV5 Monde aya makuru, rinagaragaza ko ubwicanyi bukorwa n’umutwe w’inyeshyamba witwa Mubondo, ugizwe ahanini n’abarwanyi b’aba Yaka.
Itorero Gatolika rivuga ko ibice byinshi byibasiwe n’iyi ntambara bitemerewe gukoreramo itangazamakuru, ibintu bituma amakuru ahava aba make kandi atambuka gahoro. Abayobozi baho bavuga ko ibi bifasha ko ubwicanyi bukomeza gukorwa nta gukurikiranwa, ndetse ntibuvugwe mu ruhame uko bikwiye.
Aba bayobozi banavuga ko hari uburangare bugaragara kuri Leta ya Kinshasa, kuko itavuga ku bwicanyi bukomeye buri kwibasira abaturage bayo mu Burengerazuba, mu gihe ishyira imbaraga nyinshi mu kuvuga no kwibanda ku ntambara zo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Amakimbirane ya Mubondo amaze kwambuka intara 5 zo mu Burengerazuba, ndetse imirwano igeze hafi y’umurwa mukuru ubusanzwe wizerwaga cyane mu mutekano.
Ku wa 17/11/ 2025, umutwe wa Mubondo wagabye igitero mu gace ka Kingakati, kari mu nkengero za Kinshasa. Ingabo za FARDC zabashije kugisubiza inyuma, ariko si cyo gitero cya mbere cyabereye hafi y’umurwa mukuru. Abasesenguzi babona ibi nk’ikimenyetso cy’uko umutekano mu Burengerazuba bwa RDC ukomeje kuba muke mu buryo budasanzwe.
Itorero Gatolika ryibaza impamvu intambara imaze kwica ibihumbi n’ibihumbi mu Burengerazuba ariko ntivugweho rumwe nk’uko bikorwa ku ntambara yo mu Burasirazuba y’igihugu.
Bamwe mu banyapolitiki bashobora kugira uruhare mu kuyibiba no kuyibyutsa mu nyungu zabo,
Kwirengagiza ikibazo cya Mubondo bifasha guha umwanya politiki yo gutunga urutoki u Rwanda ku bibera mu Burasirazuba, bityo bigatuma ubutegetsi bwiyubakira isura yo kurwanya “abanzi b’amahanga.”
Abasesenguzi bati: “Kutavuga kuri Mubondo ni politiki yo kurangaza abaturage. Leta ya Kinshasa ishobora kuba irekera ikibazo cya Mubondo mu mwijima kugira ngo itarushaho kugaragaza intege nke zayo mu gucunga umutekano w’igihugu cyose,
Hari icyifuzo cya politiki cyo kurangaza abaturage ku bibazo bikomeye biri imbere mu gihugu nk’imiyoborere mibi, ubukungu bujegajega n’umutekano uhungabanye,
Kwirengagiza intambara ya Mubondo bituma amahanga atamenya uburyo imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira uduce twinshi mu gihugu hose.”
Kugeza ubu, abarenga 300,000 bamaze gutakaza ingo zabo mu bice bitandukanye bya RDC kubera ibitero n’imirwano ikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Leta ya Kinshasa ikomeje gushyira imbere intambara yo mu Burasirazuba yitirirwa u Rwanda, ibintu abasesenguzi bavuga ko bikoreshwa mu kubaka urutonde rwa politiki yo kurwanya “umwanzi wo hanze”, mu gihe ibibazo bikomeye byo mu gihugu nko kuba ubutegetsi bwarabuze uburyo bwo guhosha amakimbirane y’imbere bitavugwaho.
Intambara ya Mubondo iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano wa RDC. Nubwo ubwicanyi bukomeje kwiyongera, ubutegetsi bwa Kinshasa buracyashinjwa kudaha agaciro no kutagaragaza ibibazo byayo mu ruhame. Ibi bituma ubwicanyi bukomeza gukwira uduce twinshi, ndetse bugahungabanya imibereho y’abaturage n’umutekano w’igihugu cyose.
Mu gihe bitaramenyekana niba intambara ya Mubondo izahagarikwa mu minsi iri imbere, impungenge z’uko ishobora kwiyongera no kurushaho kwegera Kinshasa zikomeje gutera ubwoba abasesenguzi n’abaturage.







