RDC: Ishyaka rya UDPS ryagaragaje ufashe umukingi mu nini mu kuyisenya.
Ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, UDPS(Union democratique et le progres social), rirashinja u Rwanda na perezida w’iki gihugu, Paul Kagame kugira uruhare mu bibazo iri shyaka rifite muri iki gihe.
Byavuzwe ku wa gatanu tariki ya 08/11/2024, ubwo umunyamabanga mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya yagiranye ikiganiro n’abayobozi bo hejuru bo muri iri shyaka.
Yagize ati: “Ibibazo bikomeye biri mu ishyaka ryacu u Rwanda rufitemo uruhare, Kagame ntasinzira.”
Yunzemo kandi ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yifuza guhirika perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ariko ko bitazamukundira.
Ibyo yabitangaje mu gihe iri shyaka rya UDPS ririmo ibibazo bitoroshye ahanini mu byapolitiki. Ni ibibazo benshi bahamya ko biva kukudakemura ibibazo by’imbere mu ishyaka ahubwo bakihutira gukemura ibiri hanze y’igihugu.
Kabuya yatangaje ibi mu gihe n’ubundi umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa wari usanzwe utifashe neza biturutse ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo z’iki gihugu.
RDC ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe wa M23 ibyo icyo gihugu kitigera cyemeza hubwo kigashinja RDC gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.