RDC: Kigali Yatunguwe n’Icyemezo cya Kinshasa cyo Gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma
U Rwanda rwatangaje ko rwatangajwe n’icyemezo cya Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, mu gihe kigikomeje kugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Mu kiganiro yagiranye na WenBash, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko iri tangazo rya Kinshasa ritajyanye n’ukuri ku bijyanye n’umutekano n’igenzura ry’iki kibuga cy’indege.
Yagize ati: “Kumva ko umuntu yafungura ikibuga cy’indege adashyizeho ubutegetsi bubifitiye ubushobozi n’uburenganzira bwo kugenzura umutekano wabyo, ni ibintu bidafite ishingiro na busa.”
Iki kibuga cy’indege cya Goma kimaze igihe kiri mu maboko y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru birimo n’ahakomeye mu rwego rw’igisirikare, ubwikorezi n’itumanaho.
Kigali ivuga ko gufata ibyemezo bitajanye n’ukuri ku biri kubera ku butaka “bishobora guteza urujijo no kubangamira ibikorwa by’ubutabazi bikenewe cyane mu gukura abaturage mu kaga k’intambara”.
Kugeza ubu, Guverinoma ya RDC ntacyo iratangaza ku mpamvu z’iki cyemezo cyangwa uburyo izasubizaho imikorere y’iki kibuga, cyane cyane mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.
Aho ibintu bihagaze ubu, haribazwa uko ubufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubutabazi bizatunganwa, mu gihe ingabo za Leta n’umutwe zihanganye zikomeje guhanganira mu duce dutandukanye.





