RDC: Kuzamuka gukabije kw’ingengo y’imari y’igisirikare bikomeje gutera impungenge ku mucyo n’imicungire yayo
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kongera ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare cyayo, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye mu burasirazuba bw’igihugu. Nyamara, uko aya mafaranga yiyongera ni ko n’amakenga ku micungire yayo akomeza kwiyongera, hagashakwa igisubizo ku bibazo by’imiyoborere n’ubugenzuzi bukabije bugaragara muri uru rwego.
Mu gihe hagati ya 2021 na 2025 ibikorwa by’umutekano byazamutse mu buryo budasanzwe, imirwano yo yiyongereye cyane kuva M23 yafata Bunagana mu kwezi kwa gatandatu 2022, ubushakashatsi bugaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’i gisirikare ryavuye kuri 51% mu 2019 rikagera kuri 222% hagati ya 2021 n’ukwezi kwa karindwi 2025. Umwaka wa 2022 ni wo wagaragayemo izamuka ridasanzwe, kuko ryageze kuri 508% mu mezi make.
N’ubwo aya mafaranga ari menshi kandi yongerewe mu buryo budasanzwe, ibyavuyemo ku rugamba ntibigaragaza impinduka zikomeye. FARDC yananiwe kugera ku ntsinzi zifatika. Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu micungire y’imitungo ya leta, aho amafaranga menshi agenewe intambara avugwaho kunyerezwa, gukoresha nabi cyangwa kujya mu bikorwa by’inyungu bwite.
Ibi bimaze igihe bigaragarira mu mibare: mu 2021, abasirikare umunani ba FARDC n’umupolisi bafashwe bakekwaho kunyereza amafaranga y’imirwano mu Ntara ya Ituri. Mu kwezi kwa kabiri 2025, abandi basirikare babiri bakatiwe imyaka itatu y’igifungo kubera amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa leta. Ibirego nk’ibi byiyongereye mu itangazo riheruka, aho abajenerali 11 n’abandi basirikare bakuru 14 batawe muri yombi bakekwaho gukoresha umutungo mu nyungu zabo bwite.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko mu nteko rusange yo mu kwezi kwa gatanu yagaragaje ko hari ibibazo bikomeye mu micungire y’imishahara, imperekeza n’amafunguro agenerwa ingabo. Yasabye isuzuma ryimbitse ry’ingengo y’imari ya Minisiteri y’Ingabo, hamwe n’ishyirwaho ry’ubugenzuzi bugaragara kandi burambye.
Mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeza kwibona mu ntambara igenda irushaho gukomera, ikibazo cy’ubugenzuzi n’imicungire y’ingengo y’imari ya gisirikare kigaragara nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye ubushobozi bwa FARDC bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano mu gihugu. Abasesenguzi n’imiryango iharanira imiyoborere myiza basaba ko kongera amafaranga bitagomba kujyana no kwiyongera kw’imyitwarire idahwitse, ahubwo hakwiye uburyo bunoze bwo gukurikirana uko umutungo ukoreshwa n’uko ingabo zishyigikirwa mu rugamba rukomeje.






