RDC: Leta ya Tshisekedi yahagaritse Ihuriro rya Kabila, ishyiraho gasopo ku barishyigikiye
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko bwaciye burundu ibikorwa by’Ihuriro Mouvement Sauvons la RDC ku butaka bw’igihugu, ihuriro ryashinzwe n’uwahoze ari Perezida wa DR Congo, Joseph Kabila, rifatwa nk’iry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Iri huriro ryatangajwe ku mugaragaro mu kwezi kwa cumi 2025, ribera i Nairobi muri Kenya, aho Kabila yahuriye n’abandi banyapolitiki barimo n’abanyuze mu nzego nkuru z’igihugu nka Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Guverinoma ya Congo yavuze ko ibikorwa by’iri huriro “bitemewe n’amategeko” kandi ko bifatwa nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu. Yihanangirije ku mugaragaro umuntu uwo ari we wese uzagerageza kurishyigikira cyangwa kurizamo, ko azafatwa nk’umugambanyi w’igihugu.
Iri tangazo rije mu gihe imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi ikomeje kwamagana uko igihugu kiyobowe, by’umwihariko ku bijyanye n’imiyoborere y’intambara yo mu burasirazuba no ku bwisanzure bwa politiki bukomeje kugabanuka.
Abasesenguzi bavuga ko iri tegeko rishobora gukomeza gukaza umurego w’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse no kongera ubushyamirane bwa politiki n’imvururu z’intambara.






