RDC: Lt.Gen. Masunzu Ashobora Gufungwa Burundu Cyangwa Akirukanwa mu Gisirikare
Amakuru yizewe yemeza ko Lieutenant General Pacifique Masunzu, umwe mu basirikare bakuru bafite izina rikomeye muri FARDC, afungiye muri gereza ya Makala i Kinshasa nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha bikomeye birebana no kugambanira igihugu no gucamo igisirikare ibice.
Lt Gen Masunzu yafashwe mu minsi ishize ubwo yavaga i Kisangani agiye kwakira Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kisangani, yategetswe kwinjira mu ndege imujyana i Kinshasa nta n’umwe mu bamurinda umuherekeje, igikorwa cyahise gifatwa n’abari bahari nk’ikimenyetso cy’uko yari yamaze gutakaza icyizere cy’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare.
Amakuru atangwa n’umwe mu bayobozi bo mu nzego z’igisirikare avuga ko Masunzu yarezwe n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel ukorera mu buyobozi bwa Logistics muri zone ya 3—zone Masunzu ubwe yayoboraga mbere yuko afatwa.
Uwo Colonel yamushinje: Gufasha mu buryo butaziguye gutsindwa kwa FARDC mu ntambara na AFC/M23, kubera imbarutso yo kwigarurirwa kw’ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, kugirana imikoranire ya hafi na AFC/M23, kugirana ibiganiro bya hafi na Joseph Kabila bihabanye n’inyungu z’igihugu, guharabika no gutoteza abandi basirikare bakuru bo muri Kisangani, harimo n’uyu Colonel ufite isano ya bugufi na Perezida Félix Tshisekedi.
Ubu buhamya buvuga ko mbere yo gutabwa muri yombi, Masunzu yayoboye inama y’abayobozi b’igisirikare i Kisangani, asaba buri musirikare kwivuga amazina ye.
Hari uwatangaje ibi agira ati: “Masunzu ni we watangije kwivuga amazina ye avuga ko yitwa Masunzu Pacifique. Umwe mu ba Colonel aramubwira ati: ‘Nta Munye-Kongo w’ukuri ugira amazina abiri gusa, bagira atatu.’”
Iri jambo ry’uyu Colonel ryavuzweho gutera Masunzu uburakari bukomeye bityo intambara y’ibirego hagati yabo ihita itangira. Nyuma y’iyi mvururu, uwo Colonel yahise atanga raporo mbi yagejejwe kwa Perezida Tshisekedi, ari nayo bivugwa ko yateye gutabwa muri yombi kwe.
Amakuru yemeza ko Masunzu afungiwe mu kato gakomeye muri gereza ya Makala: Nta wemerewe kumusura, nta wemerewe kumugemurira, arya indyo rusange y’imfungwa.
Biravugwa ko iperereza ryasanze muri telefoni ye ubutumwa bw’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila, ikintu cyafashwe nk’ibimenyetso bikomeye byatuma icyizere cy’ubuyobozi bukuru kigwa ku rwego rwo hasi.
Umwe mu basirikare bakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Minembwe Capital News ati: “Nadakatirwa urwo gupfa, azamburwa amapeti kandi yirukanwe mu gisirikare.”
Abanyamategeko ba Leta bari gushaka ko Lt Gen Masunzu ahanishwa igifungo cya burundu, bashingiye ku byaha akekwaho bifite aho bihurira n’umutekano w’igihugu no kugambanira Repubulika.
Kugeza ubu, umwanya Masunzu yari afite mu kuyobora zone ya 3 yamaze gusimburwaho n’Umuyobozi w’Ingabo wa Tshopo, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’itabwa muri yombi rye.






