• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, December 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC: Lt.Gen. Masunzu Ashobora Gufungwa Burundu Cyangwa Akirukanwa mu Gisirikare

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 8, 2025
in Conflict & Security
0
Auto Draft
108
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Lt.Gen. Masunzu Ashobora Gufungwa Burundu Cyangwa Akirukanwa mu Gisirikare

You might also like

Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

Amakuru yizewe yemeza ko Lieutenant General Pacifique Masunzu, umwe mu basirikare bakuru bafite izina rikomeye muri FARDC, afungiye muri gereza ya Makala i Kinshasa nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha bikomeye birebana no kugambanira igihugu no gucamo igisirikare ibice.

Lt Gen Masunzu yafashwe mu minsi ishize ubwo yavaga i Kisangani agiye kwakira Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kisangani, yategetswe kwinjira mu ndege imujyana i Kinshasa nta n’umwe mu bamurinda umuherekeje, igikorwa cyahise gifatwa n’abari bahari nk’ikimenyetso cy’uko yari yamaze gutakaza icyizere cy’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare.

Amakuru atangwa n’umwe mu bayobozi bo mu nzego z’igisirikare avuga ko Masunzu yarezwe n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel ukorera mu buyobozi bwa Logistics muri zone ya 3—zone Masunzu ubwe yayoboraga mbere yuko afatwa.

Uwo Colonel yamushinje: Gufasha mu buryo butaziguye gutsindwa kwa FARDC mu ntambara na AFC/M23, kubera imbarutso yo kwigarurirwa kw’ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, kugirana imikoranire ya hafi na AFC/M23, kugirana ibiganiro bya hafi na Joseph Kabila bihabanye n’inyungu z’igihugu, guharabika no gutoteza abandi basirikare bakuru bo muri Kisangani, harimo n’uyu Colonel ufite isano ya bugufi na Perezida Félix Tshisekedi.

Ubu buhamya buvuga ko mbere yo gutabwa muri yombi, Masunzu yayoboye inama y’abayobozi b’igisirikare i Kisangani, asaba buri musirikare kwivuga amazina ye.

Hari uwatangaje ibi agira ati: “Masunzu ni we watangije kwivuga amazina ye avuga ko yitwa Masunzu Pacifique. Umwe mu ba Colonel aramubwira ati: ‘Nta Munye-Kongo w’ukuri ugira amazina abiri gusa, bagira atatu.’”

Iri jambo ry’uyu Colonel ryavuzweho gutera Masunzu uburakari bukomeye bityo intambara y’ibirego hagati yabo ihita itangira. Nyuma y’iyi mvururu, uwo Colonel yahise atanga raporo mbi yagejejwe kwa Perezida Tshisekedi, ari nayo bivugwa ko yateye gutabwa muri yombi kwe.

Amakuru yemeza ko Masunzu afungiwe mu kato gakomeye muri gereza ya Makala: Nta wemerewe kumusura, nta wemerewe kumugemurira, arya indyo rusange y’imfungwa.

Biravugwa ko iperereza ryasanze muri telefoni ye ubutumwa bw’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila, ikintu cyafashwe nk’ibimenyetso bikomeye byatuma icyizere cy’ubuyobozi bukuru kigwa ku rwego rwo hasi.

Umwe mu basirikare bakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Minembwe Capital News ati: “Nadakatirwa urwo gupfa, azamburwa amapeti kandi yirukanwe mu gisirikare.”

Abanyamategeko ba Leta bari gushaka ko Lt Gen Masunzu ahanishwa igifungo cya burundu, bashingiye ku byaha akekwaho bifite aho bihurira n’umutekano w’igihugu no kugambanira Repubulika.

Kugeza ubu, umwanya Masunzu yari afite mu kuyobora zone ya 3 yamaze gusimburwaho n’Umuyobozi w’Ingabo wa Tshopo, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’itabwa muri yombi rye.

Tags: Gufungwa ubuzima bwe bwoseMakalaMasunzu
Share43Tweet27Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda

Corneille Nangaa Yasobanuye Ifatwa rya Uvira, Ahakana Ubufasha bw’u Rwanda Amakuru mashya aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeza ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo

Uvira Mu Maboko ya AFC/M23/MRDP-Twitwaneho: Ifatwa ry’Umujyi Rihinduye Imiterere y’Intambara muri Kivu y’Amajyepfo Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23/MRDP-Twitwaneho) ryamaze kwigarurira umujyi wa Uvira, nubwo hari uduce duke...

Read moreDetails

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”

AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: "Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose" Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa kabiri, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ibiri kuba hirya no...

Read moreDetails

Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere

Uvira mu Marembera: Inzobere Ziraburira ko Ifatwa ry’Umujyi Ryagira Ingaruka Zikomeye ku Burundi n’Akarere Amakuru aturuka mu bayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) avuga ko uyu mutwe ushobora...

Read moreDetails

Panike Muri Uvira: Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi Zirahunga, AFC/M23 Ikomeje Kwagura Ibirindiro Byayo

by Bahanda Bruce
December 9, 2025
0
AFC/M23 Yigaruriye Umujyi wa Sange muri Kivu y’Amajyepfo

Panike Muri Uvira: Ingabo za FARDC n’iz'u Burundi Zirahunga, AFC/M23 Ikomeje Kwagura Ibirindiro Byayo Umwuka w’ubwoba n’impagarara ukomeje gufata intera ikomeye mu mujyi wa Uvira, uri mu ntara...

Read moreDetails
Next Post
Sange mu Gahinda: FARDC Irashinjwa Kwica Abasivili mu Mirwano Yahindutse Ubwicanyi

Sange mu Gahinda: FARDC Irashinjwa Kwica Abasivili mu Mirwano Yahindutse Ubwicanyi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?