RDC mu Kaga, Ibyiringiro byo Kugera mu Gikombe cy’Isi biri mu Rujijo
Inkuru ivugwa mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku Isi irerekana ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo) ishobora guhura n’imbogamizi zikomeye mu rugendo rwayo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangiye iperereza ku bakinnyi bamwe b’iyi kipe y’igihugu, barimo na Aaron Wan-Bissaka, bakekwaho kuba barakiniye DR-Congo badafite ibyangombwa byuzuye bibemerera guhagararira iki gihugu ku rwego mpuzamahanga.
Aya makuru akomeje kuvugwa nyuma y’uko igihugu cya Nigeria gitangaje ko cyatanze ikirego muri FIFA, gisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bwemererwe bw’aba bakinnyi, cyane cyane mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kiri gutegurwa kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu 2026.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko, mu gihe FIFA yagaragaza ko koko hari abakinnyi bakiniye DR-Congo batujuje ibisabwa n’amategeko agenga ubwenegihugu mu mupira w’amaguru, iki gihugu gishobora gufatirwa ibihano bikomeye. Muri byo harimo no kwamburwa amahirwe yo gukomeza gukina imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ibintu byaba igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru wa DR-Congo.
Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza umwanzuro wa nyuma, ariko irimo gukusanya amakuru n’ibimenyetso byose bikenewe kugira ngo ifate icyemezo kizashingira ku mategeko mpuzamahanga agenga umupira w’amaguru. Abakunzi ba siporo n’abasesenguzi ku Isi yose bakomeje gukurikirana iyi dosiye yihariye, ishobora guhindura byinshi ku isura y’amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu karere ka Afurika.
MCN






