Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

RDC na Uganda byinjiye muri gahunda yo gusibura umupaka ubihuza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 6, 2024
in Regional Politics
0
RDC na Uganda byinjiye muri gahunda yo gusibura umupaka ubihuza.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC na Uganda byinjiye muri gahunda yo gusibura umupaka ubihuza.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Guverinoma ya Kinshasa n’iya Kampala biri mu nama yatangiye tariki ya 04/09/2024 yiga ku buryo zasibura umupaka utandukanya ibyo bihugu byombi, zihereye ku kirunga cya Sabyinyo.

Umupaka wa Uganda na RDC uhereye kuri Sabyinyo ukagera muri Bwindi hari hasanzwe imbago 16. Nk’uko bivugwa ibi byateraga amakimbirane ku mpande z’ibihugu byombi, kuko kumenya gutandukanya ubutaka bw’ibi bihugu bigorana.

Mu mwaka w’ 2023, abaturage bo muri teritware ya Rutshuru barimo umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, bashinje Leta ya Uganda kugenzura igice cyo muri Bunagana ku ruhande rwa RDC.

Ngaruye yagize ati: “Turasaba Guverinoma ya Kinshasa ko yabohoza byihutirwa ibice byafashwe n’abashotoranyi, kandi ko ibyemezo bibi byakosorwa , cyane cyane imbago z’umupaka zimuwe n’abayobozi ba Uganda.”

Leta ya Kinshasa yijeje abo muri Rutshuru ko izakurikirana iki kibazo, gusa Guverinoma ya Uganda yarabihakanye, isobanura ko nta gice cy’igihugu cy’abaturanyi igenzura.

Inzobere muri Minisiteri y’umutekano w’imbere muri RDC, Vangu Mabayala, yasobanuye ko muri iyi nama, bateganya kwemeza amafaranga akenewe mu guca uyu mupaka ufite uburebure bw’ibirometro 71.

Colonel Naboth Mwesigwa uyoboye itsinda rya Uganda yatangaje ko nta ntambara ibihugu byigeze bijyamo bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku mupaka, agaragaza ko kugaragaza aho ibihugu bitandukanira bizabifasha gukumira amakimbirane.

Imbogamizi ishobora kuba muri uyu mushinga ni uko ibice byose byo muri RDC bizacibwaho uyu mupaka bigenzurwa n’umutwe witwaje imbunda wa M23. Ibi bihugu bishobora kuzabanza kuwusaba uburenganzira.

                MCN.
Tags: GusiburaImbagoRdcUgandaUmupaka
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ubuzima bwa Banyamulenge bukomeje guhonyorwa muri RDC.

Ubuzima bwa Banyamulenge bukomeje guhonyorwa muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?