Kinshasa izitabira Inama ya 15 y’umuryango wa BRICS.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 21/08/2023, saa 8:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Republika ya Democrasi ya Congo, yatangaje ko izitabira Inama y’umuryango wa BRICS. Ni Nama izatangira kumunsi w’ejo tariki 22/08/2023, ikazarangira 24/08/2023. Iyi Nama izabera i Johnnesburg muri Afrika y’Epfo.
Umuryango wa BRICS, ugizwe n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde na Afrika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu byinshi bikomeje gusaba kwinjira muruwo muryango. Uyu muryango ukaba ugamije iterambere ryihuta kw’Isi hose .
Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’intebe muri Republika ya Democrasi ya Congo, ryamenyesheje ko bwana Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde ariwe uzahagararira perezida wa Republika ya Democrasi ya Félix Tshisekedi muriyo nama ya BRICS.
Ni Nama izaba igamije kurebera hamwe ubufatanye bw’uyu muryango wa BRICS n’ibihumbi bya Afrika.
Mu makuru amaze kumenyekana nuko ibihugu bya Afrika bigera 23 bimaze gusaba kwinjira muruwo muryango wa BRICS, aribyo: Senegal, Aljeliya, Ethiopia, Misiri n’ibindi bihugu bigize umugabane wa Afrika.