RDC n’u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i y’u Burundi birashyirwa mu majwi ku kuba biri gushyira mu bikorwa umugambi uvugwaho cyane wo kwirukana Abanyamulenge muri gakondo yabo, binyuze mu bikorwa by’urugomo, gusahura no kubima uburenganzira bw’ibanze bwo kwidegembya.
Ibi bikurikiye icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva ku bushake mu mujyi wa Uvira, cyafashwe tariki ya 17/01/2026, nyuma y’igitutu cy’amahanga cyari kigamije gukomeza inzira y’ibiganiro by’amahoro. Nyuma yo kuva muri uwo mujyi, imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya Wazalendo—ivugwaho gushyigikirwa na Leta—yahise iyinjiramo.
Amakuru aturuka ku baturage bahatuye avuga ko iyo mitwe yahise yigabiza amazu menshi y’Abanyamulenge n’insengero zabo, irazisenya inasahura ibikoresho byose byari birimo. Ibi bikorwa byasize abaturage bake batabashije guhunga bihishe, ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga gakomeye kubera ubwoba bwo kwicwa cyangwa gufatwa n’iyo mitwe.
Abasesenguzi b’umutekano bagaragaza ko iyo Abanyamulenge baba bakiri ku bwinshi muri Uvira, ibyabaye byari kuvamo ubwicanyi bukabije. Kugeza ubu, abo bake basigaye ntibashobora kwidegembya cyangwa kwigaragaza mu ruhame, bitewe n’impungenge z’umutekano muke.
Iyi mitwe ya Wazalendo—irimo cyane cyane bamwe bo mu bwoko bw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu—ivugwaho gukorera abaturage b’amoko atandukanye ibikorwa by’urugomo birimo n’ubwicanyi. Gusa, iyo bigeze ku Banyamulenge, ibikorwa bigaragara nk’ibigambiriwe kandi bigakorwa nta bwoba bwo guhanwa, bitewe n’uko iyo mitwe ivugwaho kuba ifashwa na Leta, haba mu kuyishyigikira no kuyiha intwaro.
Kuva AFC/M23 yava muri Uvira, amazu menshi y’Abanyamulenge n’insengero zabo byarasenywe, ndetse n’inyubako zimwe za Leta ya Kinshasa zarasahuwe, bituma umujyi winjira mu mwuka w’akajagari n’ubwoba bukabije.
Uretse gusenya no kwica, Leta ya Congo irashinjwa gufatanya n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga mu gufunga inzira zose zagezaga ku Banyamulenge batuye imisozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ibikoresho by’ibanze nk’imiti, umunyu, isukari, isabune n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu nzira zavuzwe ko zafunzwe harimo umuhanda unyura ku nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika uhuza Baraka, Fizi, Mulima na Minembwe, ndetse n’inzira z’amaguru ziva i Uvira zinyuze ku Ndondo, Mikalati, Gitashya na Mikenke zigana i Minembwe. Umuhanda munini wavuzwe umaze imyaka umunani ukoreshwa n’ayandi moko yo muri Kivu y’Amajyepfo, ariko ugakomeza gufungwa ku Banyamulenge bonyine.
Mu mwaka wa 2025, Abanyamulenge batuye mu Minembwe bari barabujijwe kuva muri ako gace no kwakira abacuruzi, hashingiwe ku mpamvu z’uko Minembwe ivugwaho kugenzurwa na AFC/M23/MRDP–Twirwaneho. Iki cyemezo cyashyize abaturage mu kato, kigira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.
Hari n’amakuru avuga ko igisirikare cy’u Burundi cyagize uruhare muri iki gikorwa, kikemeza ku mugaragaro ko gushyira Minembwe mu kato byatewe n’ibirego byo gukorana n’umutwe wa Red Tabara urwanya Leta y’u Burundi—ibirego abaturage bahakana bidasubirwaho.
Nubwo mu kwezi gushize inzira y’amaguru inyura ku Ndondo yari yarafunguwe ku baturage bose nta vangura, bikabafasha kujya no kuva i Minembwe berekeza i Uvira, i Bukavu cyangwa i Goma, ubu na yo iravugwaho kongera gufungwa, nyuma y’uko AFC/M23 isohotse muri Uvira tariki ya 17/01/2026.
Abasesenguzi benshi bemeza ko ibi bikorwa byo gushyira abaturage mu kato no kubatoteza hashingiwe ku bwoko bwabo bigize ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, rikaba rishobora no gufatwa nk’ibikorwa biganisha ku byaha bya jenoside. Basaba ko byamaganirwa kure kandi bigashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga.
Haracyategerejwe kureba ingamba AFC/M23/MRDP–Twirwaneho izafata mu rwego rwo gukumira ko abaturage ba Minembwe n’abandi batuye imisozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo—by’umwihariko muri teritwari za Uvira, Mwenga na Fizi—basubira mu kato kameze nk’ako bari barashyizwemo ku gahato, bivugwa ko kwari ugufatanya kwa Leta ya Congo n’iy’u Burundi.





