RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu
Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yatanze ubutumwa bukomeye ahamagarira Abakristu bose n’abana b’Imana hirya no hino mu gihugu kwifatanya mu gikorwa cyo kwiyiriza ubusa no gusenga, giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10/01/2026.
Iki gikorwa kigamije gusaba Imana kugira impuhwe ku Bajenerali bakomoka mu Ntara ya Katanga, Olive Lembe avuga ko bafashwe bagafungwa n’ubutegetsi bwo i Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amahame agenga ubutabera.
Mu butumwa bwe, Olive Lembe Kabila yashimangiye ko abo bajenerali ari “abana b’Imana b’ukuri, bavutse ubwa kabiri,” anongeraho ko batigeze bagira uruhare mu bikorwa by’ubugambanyi, nk’uko bamwe babibashinja. Yagaragaje ko gufungwa kwabo kudakwiye gukomeza gufatwa nk’ikibazo cya politiki gusa, ahubwo ko ari ikibazo cy’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu gikwiye kwitabwaho n’igihugu cyose.
Ni muri urwo rwego yahamagaririye Abanye-Congo bose, aho baba bari hose, kwifatanya muri iki gikorwa cyo kwiyiriza ubusa kuri uwo munsi, birinda kurya no kunywa, bagashyira imbere amasengesho yo gusabira abo bajenerali n’igihugu muri rusange.
Ubu butumwa bwakiriwe mu buryo butandukanye na Banye-Congo ndetse no mu bakurikiranira hafi ibibera muri RDC. Hari ababubonamo ihamagarira ubumwe n’isengesho, mu gihe abandi babufata nk’igitekerezo gishobora kongera impaka ku miyoborere y’igihugu n’imikorere y’ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.






