RDC: Tshisekedi yasabwe kwegura mu maguru mashya.
Colonel Innocent Kaina uheruka gutangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, yamusabye guhita yegura byako kanya.
Kaina yasabye ibi Tshisekedi abinyujije munyandiko icyama cye cya CNLC(Coalition National Pour la liberation du Congo) cyashyize hanze ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 17/06/2025.
Col.Kaina wahoze muri M23 ndetse akaba yarabaye mu buyobozi bwayo, yashinje perezidansi ya Congo n’ibiro bya minisitiri w’intebe n’inteko ishinga mategeko y’iki gihugu kwikubira 80% by’amafaranga yose y’ingengo y’imari y’igihugu, asobanura ko bituma abanyekongo bisanga mu bukene, ngo kuko imishinga yakabateje imbere yose idindira igitangira.

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi ko bwamunzwe na ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.
Yashinje kandi ubutegetsi bw’i Kinshasa ubwo yise ko bugendera ku moko kuba ahubwo bwifashisha imitwe yitwaje intwaro mu nyungu za politiki n’izabanyapolitiki.
Ubundi kandi yakomoje ku mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo, ahari abaturage barenga miliyoni 5 bo mu ntara za Tanganyika, Manyema, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo na Ituri bavuye mu byabo kubera imitwe yitwaje intwaro.
Avuga ko Tshisekedi nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Congo ntacyo yigeze akora ngo akumire jenoside n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe nka CODECO, FDLR, Mai Mai na Wazalendo.
Abandi kandi Col.Kaina yashize mu majwi barimo guverineri w’i ntara ya Ituri, Lt.Gen.John Luboya yashinje guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yamushinje kuba yarigeze gushyingura abantu 57 bo mu bwoko bw’Abahema.
Ni muri urwo rwego Col.Kaina ateganya gukomeza urugamba nta gushidikanya, ndetse akaba asaba perezida Felix Tshisekedi guhita yegura mu maguru mashya, kubera ko atamemnye kubahiriza inshingano ze zo kurinda umutekano w’igihugu.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo Col.Kaina yatangaje ku mugaragaro ko yashinze umutwe wa CNLC kugira ngo umufashe gutegura ashyireho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa RDC burangwa no kuba butarajwe ishinga n’imibabaro abanyekongo baterwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.