RDC, u Burundi n’u Bubiligi byaba bigiye kujanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, u Burundi n’u Bubiligi, ibihugu bishinjwa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byasabiwe kujanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i Lahey mu Buholande.
Ni byagarutsweho wa munsi wo kwibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho byasabwe na perezida wa i Buka, Dr. Gakwenzire Philbert.
Yasabye ko ibihugu bifasha umutwe wa FDLR bijanwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Avuga ko u Rwanda n’amahanga bidakwiye gukomeza kurebera ibikorwa bigamije kurangiza umugambi w’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi.
Ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye uriya muhango wari wabereye muri BK-Arena yagaragaje ko ibyo bihugu bifasha umutwe wa FDLR birimo RDC, u Burundi n’u Bubiligi.
Umutwe wa FDLR kuri ubu ukorera mu Burasizuba bwa Congo n’i Kinshasa, urimo abasize bakoze jenoside, ndetse kandi uyu mutwe ukomeje no gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenocide, aho abawugize bagaragara mu bikorwa byo kurimbura Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo muri Congo.
Dr.Gakwenzire yagaragaje kandi ko guceceka cyangwa gufasha FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose bifatwa nk’ubufatanyacyaha bukomeye, bityo avuga ko ubutabera mpuzamahanga bugamije gukumira ibikorwa bikomeje guhungabanya amahoro n’umutekano wa karere.
Yibukije kandi ko mu mpera za 2024 hagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abarokotse jenocide, avuga ko ababikoze bagomba kubiryozwa.
Uyu muyobozi wa i Buka, yarangije ashimira ingamba zafashwe na Leta n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’izi ndwara, ariko asaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo abarokotse jenocide bahabwe ubuzima bwuzuye, butarimo ibikomere bikomoka ku mateka mabi banyuzemo.